Platini na Nel Ngabo binjije Abanyarwanda mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Platini na Nel Ngabo bakoze iki gitaramo mu ijoro ry'uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, ubwo Abanyarwanda n'abandi biteguraga kwinjira mu 2021. Aba bahanzi bombi bakoze uko bashoboye bashimisha abari bakurikiye iki gitaramo cyamaze iminota 57 n'amasegonda 40'.

Nel Ngabo ni we wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ze afashijwe n'abaririmbyi babiri, umusore n'umukobwa bamufashije kunoza neza imiririmbire ye.

Yaririmbye indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere zirimo nka 'Why' yatangije urugendo rw'umuziki we, 'Byakoroha', 'Nzahinduka', 'Ndagukunda' na 'Agacupa' aherutse gusohora. Ni indirimbo igaragaramo umuraperikazi Angel Mutoni wakinnye nk'umukinnyi w'imena.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo 'Respect' yahuriyemo n'itsinda rya Symphony Band ndetse na Igor Mabano. Ni indirimbo itera akanyabugabo buri wese uhihibikanira iterambere rye.

Yanaririmbye indirimbo 'Boss' yakoranye na Dj Miller witabye Imana mu 2020, amwifuriza iruhuko ridashira. 'Boss' ni imwe mu ndirimbo z'ubushyuhe zasohotse mu 2020 na n'ubu iracyumvikana mu mitwe ya benshi.

Nel Ngabo yasoreje ku ndirimbo ebyiri 'Zoli' irimo ijambo 'Akajama k'amafuti' ryabaye intero ya benshi ndetse na 'Ya motema' yakoranye na Platini wahise amukorera mu ngata aranzika asusurutsa benshi agaragaza ko yari akumbuye urubyiniro.

 

Nel Ngabo kandi yifurije abari bakurikiye iki gitaramo umwaka mushya muhire wa 2021. Ati 'Twizere ko uzagenda neza kurusha uwo tuvuyemo.'

Platini yahereye ku ndirimbo ye ya mbere yise 'Fata Amano' yakoranye na Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada. Uyu musore yageze ku rubyiniro yitwaje abasore b'ababyinnyi bari bambaye imyenda isa bamufashije kuryohereza benshi.

Yaririmbye kandi indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless iri mu zamuhaye igikundiro cyihariye. Uyu muhanzi yanyuzagamo agashima abari bakurikiye iki gitaramo akabifuriza umwaka mushya muhire wa 2021. Ati 'Umwaka mushya muhire kuri mwese.'

Ageze ku ndirimbo 'Veronika' yavuze ko 'yamukoreye ibitangaza mu 2020'. Ni indirimbo yasohoye ihuzwa n'itandukana rye n'uwahoze ari umukunzi we, aravugwa karahava! Byatumaga benshi bayishakisha ngo bumve icyo uyu muhanzi yaririmbyemo.

Uyu muhanzi kandi yibukije ibihe by'ahahise by'umuziki we akiri kumwe na mugenzi we Tmc mu itsinda rya Dream Boys aririmba indirimbo 'Isano' iri mu zakomeje izina ry'iri tsinda ryamaze imyaka irenga 10 rishimisha benshi mu bikorwa bitandukanye.

Yaririmbye kandi indirimbo 'Mumutashye' bakoranye na Jay Polly. Iyi ndirimbo imaze imyaka 9 isohotse, yasohotse mu gihe Dream Boys na Jay Polly bari bafite ibihe byiza mu muziki wabo.

Platini kandi yaririmbye indirimbo 'Atensiyo' aherutse gusohora yafatiye amashusho muri Dubai. Ni imwe mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe zinacurangwa kuri Televiziyo mpuzamahanga zikomeye nka Trace Tv n'izindi.

Ibitaramo bya My Talent byashyizweho akadomo byaririmbyemo abahanzi 10 batanga icyizere mu muziki w'u Rwanda. Byaririmbyemo Marina Deborah, Alyn Sano, B-Threy, Mico The Best, Uncle Austin [Yvan Buravan yaratunguranye amusanga ku rubyiniro], Yverry, Peace Jolis, Jules Sentore, Platini na Nel Ngabo.

'My Talent' yateguwe nyuma y'ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda biririmbamo Bruce Melodie, Igor Mabano, Masamba Intore, Mani Martin, Queen Cha, Patient Bizimana, Yvan Buravan, Butera Knowless, Social Mula, Jay Polly, Makanyaga Abdoul na Charly&Nina, Christopher na Israel Mbonyi.

Uyu munsi hategerejwe igitaramo mbaturamugabo cyiswe 'East African Party 2021' gihuriramo abahanzi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo barangajwe imbere na Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Makanyaga Abdul na Cyusa Ibrahim.

Nel Ngabo yaririmbye indirimbo ze ziri kuri Album ye ya mbere yasohoye mu 2020

Nel Ngabo yafatanyije na Symphony Band baririmba indirimbo 'Respect' bakoranye na Igor Mabano

Nel Ngabo yifurije umwaka mushya muhire abari bakurikiye iki gitaramo
Yaririmbye indirimbo 'Boss' mu rwego rwo kunamira Dj Miller witabye Imana mu 2020

Ngabo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo 'Nzahinduka', 'Agacupa' n'izindi


Nemeye Platini yari akumbuye urubyiniro nyuma y'umwaka urenga akora umuziki nk'umuhanzi wigenga

Abazi neza Platini bazi ko akunda kubyina-Yari yitwaje itsinda ry'abasore b'abahanga mu kubyina

Platini yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Veronika' avuga ko nawe yamutunguye mu 2020 bitewe n'uburyo yakunzwe

Platini yanaririmbye indirimbo 'Ntabirenze' yakoranye na Butera Knowless iri mu zikunzwe

Uyu muhanzi yavuze ko umwaka wa 2020 wabaye mubi bitewe n'icyorezo cya Covid-19, avuga ko 2021 uzaba mwiza

Platini yanaririmbye indirimbo 'Isano' na 'Mumutashye' z'itsinda Dream Boys yahozemo

Uyu muhanzi kandi yifurije abantu bose umwaka mushya muhire wa 2021

Ni cyo gitaramo cya mbere Platini aririmbyemo kuva yatangira kuririmba wenyine

We na Nel Ngabo bafashije Abanyarwanda kwinjira mu mwaka 2021



Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102020/platini-na-nel-ngabo-binjije-abanyarwanda-mu-2021-mu-gitaramo-gikomeye-cyashyize-akadomo-k-102020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)