Pochettino yaburiye Mbappe ukomeje gusubira inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza ukomoka muri Argentine yatoje umukino we wa mbere ubwo ikipe ye nshya PSG yanganyaga na Saint-Etienne igitego 1-1.

Uyu rutahizamu uri mu batanga icyizere ku isi,ntiyigaragaje muri uyu mukino ariyo mpamvu umutoza Pochettino yavuze ko akeneye 'kuzamura urwego'.

Ati 'Kylian Mbappe akeneye kuzamura urwego kimwe n'abandi bakinnyi.Ashobora kubabara cyane kubera ko tutatsinze ariko asanzwe akora neza.Imyitwarire myiza.Nshimishijwe n'ibyo akora.'

Pochettino ari mu rugendo rwo kuzamura abakinnyi be batamenyeranye cyane ko agizwe umutoza wa PSG mu minsi mike ishize.

Kapiteni wa PSG, Marquinhos,yavuze ko bizatwara igihe kugira ngo bamenyerane na Pochettino.

Yagize ati 'Impinduka?,hari izatangiye nk'ibisanzwe ariko ntiwahindurira ibintu byose rimwe.

Umutoza yatubwije ukuri ariyo mpamvu turi kugerageza kwinjira mu mikinire ye ariko ntiduhindura umwimerere wacu.Ndabizi ko gahoro gahoro tuzagenda tuzamura urwego,guhuza umukino bizagenda biza.

PSG izagaruka mu kazi kuwa Gatandatu ihura na Brest muri Ligue 1 aho iri ku mwanya wa 2 irushwa amanota 3 na Lyon ya mbere.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pochettino-yaburiye-mbappe-ukomeje-gusubira-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)