Polisi yacakiye umugabo wari ufite litiro zirenga 2,100 z'inzoga zitemewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite litiro  ibihumbi 2,130 z'inzoga zitemewe  zizwi ku izina ry'ibikwangari.

Polisi yafashe uwitwa Nsengiyumva Jean de la Paix  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Karangara .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyarugu Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko gufatwa kwa Nsengiyumva byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Abapolisi bagiye iwe mu rugo basanga afite ikimeze nk 'uruganda rukora inzoga zitemewe. 

Ati' Abaturage  baduhamagaye batubwira ko mu rugo rwa Nsengiyumva hakorerwa  inzoga zitemewe niko kujyayo dusanga icyumba kimwe cy'inzu ye yagihinduye urwengero rw'inzoga z'inkorano zizwi nk'ibikwangari,zimwe yazicururizaga iwe mu rugo izindi akaziranguza mu bandi bacuruzi mu mirenge baturanye. '

CIP Rugigana yakomeje avuga ko mu gukora izo nzoga Nsengiyumva yitwikiraga ijoro aho yifashishaga ibintu bitandukanye harimo umusemburo witwa lurive ikoreshwa mu gukora amandazi n'ibindi bintu bitandukanye kandi bidafite isuku. Ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

CIP Rugigana yagize ati 'Urebye ibintu akoramo izo nzoga ndetse n'ahantu azikorera nta suku bifite, bishobora gutera uburwayi abantu bazinywa,byongeye kandi iyo abantu bamaze gusinda iriya nzoga usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, amakimbirane mu miryango n'ibindi bitandukanye.'

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru yibukije abantu ko amategeko ahana umuntu wese ukora inzoga zitemewe. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi mu gukomeza kurwanya ibyaha n'ikindi cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu. 

Inzoga za Nsengiyumva zimaze gufatwa zahise zimenwa, Nsengiyumva ashyikirizwa ubuyobozi bw'Umurenge kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko. 



Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/polisi-yacakiye-umugabo-wari-ufite-litiro-zirenga-2100-zinzoga-zitemewe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)