Polisi yagize icyo ivuga ko birengagije 'Guma mu Rugo' bakajya kwishimira intsinzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y'u Rwanda yagarutse ku byaraye bibaye ubwo 'hari abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali bibagiwe ko turi mu bihe bya GumaMuRugo Maze barirara basakara mu mihanda basakuza bagaragaza ibyishimo kubera iyi ntsinzi.'

Polisi y'u Rwanda ikomeza ivuga ko 'Gufana ikipe y'igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n'amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.'

Ivuga ko ikipe y'Igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi ko abantu bakwiye kuzirikana ko bazazizihiza ari bazima batakuriye COVID-19 mu bikorwa nka biriya byaraye bibahurije hamwe.

Ubu butumwa buvuga ko bamwe mu bagiye muri biriya bikorwa batari bambaye udupfukamunwa banafite amacupa y'inzoga. Iti 'Aba bantu babujijwe gukomeza kwizihiriza intsinzi mu mihanda basubira mu ngo zabo.'

Polisi y'u Rwanda isoza ubutumwa bwayo igira iti 'Iyi myitwarire irakomeza gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Polisi y'u Rwanda yihanangirije abaturarwanda kutazongera kugaragaza iyi myitwarire mu gihe tukiri muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19.'

Bamwe mu bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ya bariya bantu bigabije imihanda, bagiye mu muhanda bigaraga ko bishimye ndetse bavuga ko kwihangana byabananiye bakaba bari baje kwishimira intsinzi y'ikipe y'Igihugu cyabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Polisi-yagize-icyo-ivuga-ko-birengagije-Guma-mu-Rugo-bakajya-kwishimira-intsinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)