Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo ibiro 348 by’urumogi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama.

Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu 2019 na 2020, byafatiwe mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko gufatwa kw’ibi biyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n’abaturage biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

Ati “Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n’ababikwirakwiza habamo ubufantanye n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y’ibiyobyabwenge (Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.”

CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge.

Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ariko cyane cyane urumogi ruturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu. Naho ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi wungirije yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge byagiye bifatirwamo abantu b’urubyiruko.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’abantu, bitera ubukene ababikoresha, ababikoresheje bibatera gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n’ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n’amategeko ubifatiwemo arafungwa.”

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ni mu gihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Parike y’urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko hari amadosiye 210 y’abantu bagaragaye mu byaha bijyanye na biriya biyobyabwenge byafashwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2020.

Muri ariya madosiye 210, harimo 53 ari muri parike yo mu rwego rw’ibanze rwa Nyarugenge. Abenshi mu bantu bari muri ziriya dosiye bakatiwe n’inkiko barimo kurangiza ibihano byabo abandi baracyaburana.

Ibiyobyabwenge byatwitswe byafashwe mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yatwitse-ibiyobyabwenge-birimo-ibiro-348-by-urumogi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)