Uyu muhango wihariye wabaye mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali. Amafoto yasohowe agaragaza Knoxbeat n'umukunzi we Akamikazi yamutereye ivi.
Knoxbeat uri mu bakoze indirimbo nyinshi mu 2020, yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko umukobwa yakunze yamwemereye ko bazabana ubuziraherezo ndetse ko urukundo rumwibutsa ko ntakiruruta.
Ati 'Yavuze 'Yego'. Wakoze Akamikazi Bernice. Urukundo runyibutsa ko ntakindi kintu cy'ingenzi kiruruta.'
Nta foto n'imwe afite kuri Instagram ari kumwe na Knoxbeat. Aherutse gushyiraho indirimbo y'umuhanzi witwa Yannick avugamo 'uburyo unkundamo mbona bidasanzwe'.
Ni indirimbo bikekwa ko yifashishije mu kubwira Knoxbeat ko ari we yahariye umutima we kandi ko bazasangira ibyishimo n'umubabaro. Yannick aririmba agira ati 'â¦Mukunzi urabizi ko urukundo rwawe rushyira mu ntege nke.'
Knoxbeat akaba yambitse impeta y'urukundo Akamikazi Bernice nyuma y'uko hari umukobwa bari bamaranye imyaka itari mike bakundana,ndetse bakaba baranabyaranye umwana.
Producer Knoxbeat ni we uri gutunganya indirimbo 'Iyo byanze' ya Dj Zizzou yafatanyije na Social Mula na Bruce Melodie,ni nawe wakoze indirimbo 'Tasiyana' y'umuhanzi Pride uri gufashwa na Zizou.
Yakoze kandi indirimbo 'Kadance' ya Yvan Muzik na Uncle Austin, 'Ngirente' ya Amalon, 'Ibanga' ya Zizou na Christopher Muneza, 'Ngufite ku mutima' ya Bushali na The Ben, 'Nyibutsa' ya Adrien Misigaro na Miss Dusa.