PSG yabonye umutoza mushya usimbura Tuchel yirukanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham mu mwaka wa 2019,yabonye akazi ko gutoza PSG irimo Mbappe na Neymar Jr.

Pochettino wagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019,yahawe umukoro ukomeye wo kurenza PSG mu Bufaransa akayigira ikipe ihatana ku mugabane w'Uburayi cyane ko ariho ikennye cyane.

Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy'akataraboneka.

Nyuma yo guhabwa aka kazi,Pochettino yagize ati "Ndishimye kuba nagizwe umutoza wa Paris Saint-Germain.Ndashaka gushimira ubuyobozi bw'ikipe kubera icyizere bangiriye.

Nkuko mubizi,iyi kipe ifite umwanya wihariye mu mutima wanjye.Nayigiriyemo ibihe byiza ntazibagirwa,by'umwihariko abafana bo kuri Parc des Princes.Ngarutse muri iyi kipe uyu munsi mfite intego zihariye zo gutsinda kandi niteguye gukorana na bamwe mu bakinnyi bafite impano ku isi."

Umuyobozi wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi we yagize ati "ndishimye kuba uwahoze ari kapiteni wacu agarutse muri Paris Saint-Germain,ikipe yakomeje kuba iwe mu rugo.

Kugaruka kwa Pochettino bihuje neza n'intego yacu kandi bigiye kuba andi mateka ku ikipe yacu kandi nzizera ko abafana bazishima.Binyuze mu gukorana na Mauricio Pochettino, Paris Saint-Germain igiye gukomeza kwiyubaka kandi azayizamura ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.

Pochettino asimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-yabonye-umutoza-mushya-usimbura-tuchel-yirukanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)