RAB yatanze umuburo ku ngurube zishobora kuba ziri kugurishwa zirwaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize nibwo RAB yatangaje ko hari icyorezo cyagaragaye mu ngurube zo mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Kicukiro, Gasabo na Rwamagana. Yasabye abo borozi kuba bitonze ingurube zirwaye zikavurwa, izitarwaye zikabanza gutegereza kugeza icyorezo kirangiye.

Icyakora, iki kigo cyatangarije Rwanda Today ko hari aborozi bari kugica mu rihumye bakagurisha ingurube zabo birinda ibihombo, ibintu bishobora gushyira ubuzima bw'izindi ngurube mu kaga ndetse n'ubuzima bw'abantu barya inyama zazo.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubushakashatsi mu bworozi no gusakaza ikoranabuhanga muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yavuze ko aborozi bakomeje iyo myitwarire, amatungo yabo ashobora gushyirwa mu kato.

Ati 'Nibyo hari indwara ya rouget y'ingurube iri gukwirakwira mu bice bitandukanye by'igihugu. Ntabwo byari byagera mu cyiciro cya mbere ku buryo hashyirwaho akato ariko dukurikije uko tureba ibintu niho bigana kuko aborozi bamwe bari kubirengaho bakagurisha ingurube zanduye.'

Yavuze ko nubwo iyo ndwara ivurwa igakira, hari aborozi batabikora ndetse n'ababikoze ntibubahirize inama zatanzwe n'abaganga b'amatungo.

Ndayisenga yavuze ko imiti ivura iyo ndwara iboneka mu turere twose kandi Guverinoma yatangije uburyo bwo gusuzuma no gukingira ingurube.

Yagize ati 'Kugurisha no kurya izi nyama ni ibintu bibi cyane, byagira ingaruka ku buzima bw'abantu. Inyama zose zivuye ku nyamaswa zirwaye ziba zifite ikibazo.'

Yavuze ko hari umugore bari gukurikirana wagurishije ingurube ze mu karere ka Rubavu kandi zaranduye nyuma y'uko imwe mu zo yari atunze ipfuye.

Indwara ya Rouget y'ingurube izwi nka Swine Erysipelas cyangwa Rouget du Porc iterwa n'agakoko kitwa Erysipelothrix Rhusiopathiae.

Ingurube yafashwe igira umuriro mwinshi, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa no kugenda. Ibi akenshi bikurikirwa n'urupfu. Ingurube ipfuye ntiribwa iratabwa.

Aborozi b'ingurube basabwe kwirinda kugurisha amatungo yabo batazi uko ahagaze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yatanze-umuburo-ku-ngurube-zishobora-kuba-ziri-kugurishwa-zirwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)