Ramos yahishuye ikintu gikomeye we na Messi bashobora gukorera ikipe ya PSG kigatungura isi yose. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe amasezerano Sergio Ramos wa Real Madrid na Lionel Messi wa Barcelona yenda kurangira vuba aha, uyu mukinnyi yavuze ko bombi bashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint-Germain ikaba ikipe igizwe n'ibihangange ndetse yatungura isi yose.

Umunyamakuru Josep Pedrerol mu kiganiro kuri televiziyo El Chiringuito yavuze ibyo myugariro Ramos yabwiye Florentino Perez ku bijyanye niki cyifuzo cye.

Ramos yabwiye Perez ko yavuganye n'umuntu wo mu buyobozi bwa Paris Saint-Germain, maze uwo muntu amubwira ko bateganya gukora ikipe ikomeye ya PSG hamwe na Messi. Ibi rero bibaye, PSG yaba ibaye ikipe ikomeye mu mateka y'Isi,dore ko yaba ihuza ibihangange;Sergio Ramos, Lionel Messi, Kylian Mbappe na Neymar Jr.

Biragoye kubyiyumvisha, ariko birashoboka cyane. Gukina munsi ya Mauricio Pochettino nabyo ni agahebuzo, iyo kipe ishobora kuganza isi y'umupira w'amaguru imyaka myinshi nk'uko ikinyamakuru Elfutbolero.us kibitangaza.

💣💣 ¡BOMBAZO MUNDIAL de @jpedrerol !💣💣

"RAMOS, a FLORENTINO: 'En el PSG me han dicho que harán un EQUIPAZO conmigo y con MESSI". #ChiringuitoRamos pic.twitter.com/QZz5Zv8NfV

â€" El Chiringuito TV (@elchiringuitotv) January 5, 2021



Source : https://yegob.rw/ramos-yahishuye-ikintu-gikomeye-we-na-messi-bashobora-gukorera-ikipe-ya-psg-kigatungura-isi-yose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)