Gukorera muri iyi nyubako bizatuma abarwayi barembye barushaho kwitabwaho kuko ishobora kwakira abarwayi 134, bose bakongererwa umwuka binyuze mu miyoboro yubakiwe mu nkuta z'ibitaro.
Kubera ko abarwayi barembejwe na Covid-19 bakomeje kwiyongera,Minisiteri y'Ubuzima yahisemo gufungura ikigo kivurirwamo indembe za Covid-19.
Byari bimenyerewe ko ibitaro bya Kanyinya aribyo byakira indembe za Covid-19 ariko mu kwezi gushize abarwayi ba Covid-19 barimo n'abarembye cyane bariyongereye ariyo mpamvu hafunguwe iki kigo.
Ministeri y'Ubuzima yemeza ko kongera amavuriro n'ahatangirwa servisi z'ubuvuzi ari kimwe mu bifasha kunoza imitangire ya servisi.
Ibitaro by'akarere "Nyarugenge District Hospital" biri muri 3 mu Rwanda byuzuye bikaba byaratangiye gukora mu ntangiriro z'ukwezi gushize.
Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 mu buryo bugezweho kdi bishyirwamo n'ibikoresho bigezweho abaturage bavuga ko byaje bikenewe.
Umuyobozi mukuru w'ibitaro by'akarere ka Nyarugenge Dr. Abimana Deborah aherutse kubwira RBA ko impamvu byubatswe, ari ukugira ngo byongere ubushobozi bw'Akarere mu bijyanye no kuvura indwara zinyuranye.
Ati "Tuzajya tuvura indwara zo mu mubiri, indwara zivurwa habayeho kubagwa, ndetse no kongera servisi zindi z'umubyeyi n' umwana ku buryo buhagije, tugafatanya n' ibitaro bya Muhima byari bisanzwe muri aka Karere.Ibi bitaro bizajya bireberera abaturage barenga ibihumbi 170 bo mu bigonderabuzima dufite, nabo mu tundi turere nabo tuzabakira,nabo bemerewe kwivuza mu bitaro byacu."
Dr. Abimana Deborah avuga kandi ko ikigamijwe ari ugutanga servisi nziza ku barwayi, bitabwaho hakiri kare.
Ati "Ikintu tugamije ni ukugendera mu murongo wo gutanga servisi nziza yo ku rwego rwo hejuru.iyo umuntu yivuje kare,bituma ataremba cg ngo agire izindi ngaruka, kuko ari hafi kdi hari ubuvuzi buteye imbere, umuturage azavurwa neza, kdi avurwe kare, ingaruka zaturuka ku ndwara yari afite no kutivuza kare zizavaho.ikindi nuko mu myubakire y' ubuvuzi bugezweho , abaturage bazabonera hano servisi zihambaye bitabaye ngombwa kubohereza kuvurirwa ahandi."
Ibitaro bya Nyarugenge byaje bisanga ibitaro bya Muhima nabyo by' Akarere ka Nyarugenge.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibitaro by'Uturere 36 byubatse mu turere 30 tugize igihugu.