RCS irashakisha Mfitumukiza watorotse gereza ya Muhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Gereza ya Muhanga
Gereza ya Muhanga

Mfitumukiza yari umwe mu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari mu karere ka Muhanga bakamwambura moto, ikurikiranyweho na bagenzi be batanu cyakozwe muri Nyakanga 2020 mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa (RSC), SSP Pelly Uwera, yemeje ayo makuru hamwe n'Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha ko Mfitumukiza Jovin yaciye mu rihumye abacungagereza mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 agatoroka.

Muri iryo Joro ni bwo humvikanye urusaku rw'amasasu yarashwe n'abacungagereza, SSP Niyomufasha akavuga ko byari mu rwego rwo gukurikira Mfitumukiza wari ucitse ariko ntibabasha kumufata.

Yavuze ko abandi bagororwa nta kibazo bafite kuko uwatorotse ari umwe gusa, akaba ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gutoroka gereza, n'icyaha asanzwe akurikiranyweho cyo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bakamwambura moto.

Agira ati, “Ni byo muri iryo joro ni bwo Mfitumukiza yatorotse, abacungagereza bamukurikiye ngo bamufate arabacika, ubu turamushakisha uwamubona yatanga amakuru ku nzego z'umutekano agafatwa”.

Mfitumukiza Jovin wari utuye mu Mujyi wa Muhanga, yafashwe n'ubuyobozi agerageza gucika inzego z'umutekano ngo ahungire i Kigali nyuma yo kwica Ndirabika, si ubwa ambere akurikiranywe n'inzego z'ubutabera kuko yongeye gufungwa nyuma y'igihe gito yari amaze arekuwe mu bahawe imbabazi rusange.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rcs-irashakisha-mfitumukiza-watorotse-gereza-ya-muhanga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)