Aba basore b'Abanyarwanda ni bamwe mu banyeshuri 85 barimo abapilote 71 barangije amasomo yabo muri ririya shuri kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2020.
Ibi birori byo gutanga imyamyabumenyi muri ririya shuri bibaye ku nshuro ya munani, byitabiriwe n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, bikaba byabereye ku kibuga cy'indege cya Al Udeid Air Base.
Ni ibirori kandi byitabiriwe na Minisitiri w'Intebe wa Qatar Sheikh Khalid bin Khalifa bin Abdulaziz al-Thani, ndetse n'abandi baminisitiri ndetse n'abayobozi b'Igisirikare cya Qatar.
Igisirikare cy'u Rwanda cyari gihagarariwe na Maj Gen Innocent KABANDANA, uyobora ishuri cya Gisirikare rya Gako ndetse n'umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ngabo zirwanira mu kirere, Lt Col Dany GATSINZI.
Umuyobozi w'agateganyo wa ririya shuri rya Al Zaeem Air College, Brigadier Pilot Abdullah Mubarak al-Mohannadi yavuze ko abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya munani, bamaze imyaka itatu bahabwa amasomo arimo ay'ubumenyi bwo mu ishuri n'ubumenyi ngiro.
Yavuze ko ubu bumenyi ngiro bahawe bujyanye n'ikoranabuhanga rigezweho kandi ko batsinze ku rwego rushimishije rwo guhabwa impamyabumenyi y'ikiciro cya kaminuza mu byo gutwara indege.
Al-Mohannadi wifurije amahirwe masa aba banyeshuri barangirije muri ririya shuri, yabasabye kuzakoresha ubumenyi bahawe mu gufasha igisirikare cy'ibihugu byabo kandi bakazakomeza kurangwa n'indangagaciro bavomye muri ririya shuri.
RDF ivuga ko isanzwe ifitanye umubano mwiza n'igisirikare cya Qatar kandi ko bazakomeza kuwubagarira mu bikorwa by'imikoranire basanzwe bafitanye.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/RDF-yungutse-abapilote-babiri-barangirije-amasomo-muri-Qatar