Uyu mukobwa yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yajyaga gushyigikira umukunzi we mu gikombe cy'isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya ndetse yamuteye amahirwe kuko bacyegukanye.
Alicia Aylies yakundanye na Mbappe ari mu bihe byiza kuko yitwaye neza mu gikombe cy'isi aba umukinnyi ukiri wahize abandi ndetse muri uwo mwaka yaje mu bakinnyi beza ku isi.
Uyu mufaransakazi afite umubano wihariye n'ibyamamare muri Hollywood birimo na Tom Cruise uzwi muri Filimi Mission: Impossible.
Uyu mukobwa kandi yitabiriye Miss Universe ya 2017 ahagarariye Ubufaransa gusa ntiyegukanye ikamba.
Uyu mukobwa usanzwe ari n'umunyamideli yitabiriye ibirori bitandukanye byo kuyimurika birimo na Paris Fashion Week 2018 aho yanacanye umucyo.
Uyu mukobwa yize ibijyanye n'amategeko muri kaminuza ya Guiana gusa kubera kumurika imideli yabaye ahagaritse amasomo.