Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abarimiraho abandi itaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugirwa umwere, Rev Karangwa yasabye abakiristo kwirinda kwicisha bagenzi babo bakurikiye imyanya cyangwa kurimiraho abandi itaka.

Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR mu 2017, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

Rev Karangwa yahakanye ibyo aregwa avuga ko yize muri Philippines, agaragaza ibimenyetso birimo amazina n’ifoto y’abo biganye yakuye kuri Google.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.

Mu iburanisha ryo ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Rev Karangwa yafungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko Rev Karangwa ari ‘umwere’. Ubwo umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yasomaga imyanzuro yavuze ko urukiko “Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Rukijije ko Karangwa John atsinze.’’

Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa, Ubushinjacyaha bwahise buwujururira buvuga ko butanyuzwe nawo.

Icyo gihe Rev Karangwa wari umaze amezi umunani afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yarafunguwe ndetse akomeza inshingano ze muri ADEPR.

Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo Urukiko Rukuru ruri Nyamirambo rwashimangiye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Rev Karangwa ari umwere.

Rev. Karangwa ntiyitabiriye isomwa ry’uru rubanza ariko bamwe mu bagize umuryango we bari mu rukiko utangazwa.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Rev Karangwa yashimye ko ubutabera bwamurenganuye.

Yagize ati “Uko wabibonye ni ko kuri, turashimira ubutabera bw’igihugu cyacu ko buca imanza zitabera kandi rwose bwakoze ibyo bwagombaga gukora.’’

Yavuze ko ‘Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe n’abareze n’abajuriye nta shingiro bifite.’

Yagize ati “Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite bigaragaza ukuri kw’ibyo barega.’’

Rev Karangwa yasabye Abanyarwanda n’abakirisitu ba ADEPR by’umwihariko kugira urukundo no kugendera kure ibinyoma n’inzangano.

Ati “Ntibikwiye ko abantu bashaka kwicisha abandi bakurikiye gushaka imyanya cyangwa uko barimiraho abandi ubutaka. Ndamenyesha abakirisitu bo mu Itorero ryacu rya ADEPR ko inkuru zatanzwe atari ukuri kuko ukuri kwagiye ahagaragara.’’

Rev Karangwa kimwe na Biro Nyobozi yose yabarizwagamo yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem nk’Umuvugizi baheruka gukurwa ku buyobozi mu mpinduka zakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere zigamije guha itorero icyerekezo gishya.

Rev Karangwa John wabaye Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-karangwa-john-wari-umuvugizi-wungirije-wa-adepr-yagizwe-umwere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)