RIB yaburiye abagifite ingeso zo gusambanya abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'abana basambanywa ni ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda muri rusange, na cyane ko imibare y'abana bagirwaho ingaruka n'iki kibazo ikomeje kwiyongera. RIB ivuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, yakiriye, ikanagenza ibyaha 3 446 bifitanye isano no gusambanya abana.

Ni mu gihe kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020, iyi mibare yiyongereye, kuko uru Rwego rwakiriye, rukanagenza ibyaha by'abana basambanyijwe bigera ku 4 054.

RIB ivuga ko ubwiyongere bw'iyi mibare bushingiye ku buryo abaturage batangiye gusobanukirwa imiterere y'ibyaha byo guhohotera abana, ku buryo iyo babimenye, bihutira kubigeza ku nzego bireba bigatangira gukurikiranwa hakiri kare. Indi mpamvu ni uko inzego zirimo iza RIB n'izindi zishinzwe guhangana n'ibi byaha zegerejwe abaturage, ku buryo n'ugize ikibazo ahita abona ubufasha hafi ye.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko abana bakunze gusambanywa bari mu cyiciro cy'imyaka iri hagati ya 14 na 17.

Yahishuye ko kimwe mu bitiza umurindi iki kibazo harimo n'abantu bahishira abasambanya abana, avuga ko abo bantu na bo bagiye gukurikiranwa by'umwihariko.

Ati 'Turarwanya abantu bose bagihishira icyo cyaha, ari ababyeyi bagihishira bafite ibyo bashingiyeho, ari abayobozi bo mu mudugudu, abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage muri rusange.'

Abana b'abahungu na bo barasambanywa

Bitandukanye n'ibyo abantu benshi bibwira, Dr. Murangirwa yasobanuye ko abana basambanywa atari abakobwa gusa, kuko n'abana b'abahungu bashobora gusambanywa.

Yagize ati 'Ntabwo twagombye kumva ko abana b'abakobwa ari bo basambanywa gusa kuko n'abahungu kimwe n'abakobwa barasambanywa."

Yasobanuye ko 'Hari igihe usanga abana b'abahungu basambanywa n'abahungu bagenzi babo cyangwa abakobwa bakuru bakabasambanya'.

Murangira yavuze ko kugira ngo iki cyaha kiranduke burundu bisaba ko buri Munyarwanda wese agiramo uruhare mu kurandura iki cyaha, ndetse anaburira abakora iki cyaha bakibwira ko bizarangirira aho, ati "abo bantu basambanya abana bakumva bitazamenyekana barye bari menge'.

Ubusanzwe icyaha cyo gusambanya umwana gita agaciro mu gihe cy'imyaka 10, gusa RIB ivuga ko iki cyaha cyagakwiye kujya mu byaha bidasaza.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n'ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo kandi byakurikiwe no kubana nk'umugabo n'umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y'abana bafite imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Twese tube maso duhagurukire kurwanya abasambanya abana (Pedophile). Tanga amakuru kuri iki cyaha uhamagara umurongo wa RIB utishyurwa 116.@Rwanda_Child @RwandaGender pic.twitter.com/XjowiELsX1

â€" Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 25, 2021

RIB ivuga ko itazihanganira abahohotera abana n'abahishira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yaburiye-abagifite-ingeso-zo-gusambanya-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)