RIB yafunze abantu 8 barimo nyir'ivuriro 'Sante pour Tous' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB ibinyujije kuri Twitter yayo, kuri uyu wa 16 Mutarama 2021yagize iti 'RIB yafunze umuganga n'umuforomo batanga ibyangombwa bya muganga byemeza ko nta ndwara ababihawe barwaye kandi batapimwe, bikitirirwa ivuriro Sante pour Tous."

Aba bose bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe.

Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iraburira amavuriro n'abaganga kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, usibye kuba ari ibyaha bihanwa n'amategeko mu Rwanda, binanyuranyije n'amahame y'ubuvuzi (medical deontology).

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk'ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw'ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry'ubuvuzi mu Rwanda.

Ati 'RIB irasaba amavuriro ndetse n'Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y'ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.'

Ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.'



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-abantu-8-barimo-nyir-ivuriro-sante-pour-tous

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)