Aba bafunzwe, barimo Serugendo Sylvestre na Mukakinani Clothilde nyirir ririya rivuriro Sante pour Tous.
RIB ivuga ko bariya bantu bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iraburira amavuriro n'abaganga kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, usibye kuba ari ibyaha bihanwa n'amategeko mu Rwanda, binanyuranyije n'amahame y'ubuvuzi (medical deontology).
Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk'ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw'ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry'ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati 'RIB irasaba amavuriro ndetse n'Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y'ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.'
Itegeko rivuga iki ?
Ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.
UKWEZI.RW