RIB yatangaje ko iri gukurikirana abibye imyambaro y'Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitangajwe nyuma y'iminsi mike ishize abantu banenga imyambaro ikipe y'igihugu y'u Rwanda yagaragaje izakoreha mu mikino ya CHAN.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko ikirego RIB yacyakiriye tariki 23/12/2020 gitanzwe na Ferwafa ivuga ko yibwe ibikoresho by'ikipe y'igihugu.

Yagize ati “Twaracyakiriye kiracyarimo gukorwaho iperereza kugira ngo tumenye uko byibwe n'ababyibye n'ibyibwe ibyo ari byo. Byibiwe aho byari bibitse mu nzu i Kigali.”

Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo bitica iperereza.

Radio 10 yatangaje ko iyi myambaro yibwe mu gihe cya CECAFA y'abatarengeje imyaka 17 iheruka kubera mu Rwanda.

Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bibaza niba iki kirego cyaba hari aho gihuriye n'Amavubi yanenzwe ku myambarire, nk'aho abanyezamu bayo bazakina bambaye iriho amagambo RWANDA yasibwe hakandikwaho amazina y'abo banyezamu nk'uko amafoto y'iyo myenda abigaragaza.

Ikibazo cy'imyambaro y'Amavubi Minisiteri ya Siporo ndetse n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ubutumwa burimo kwisegura bugaragaza ko kirimo gukurikiranwa.

Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n'abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y'ikipe y'igihugu @AmavubiStars kiri gukurikiranwa n'inzego zitandukanye.
Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda.#TWESEINYUMAYAMAVUBI 🇷🇼⚽ https://t.co/UPsEc1HAI8

— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 18, 2021




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rib-yatangaje-ko-iri-gukurikirana-abibye-imyambaro-y-amavubi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)