Rio Ferdinand yahishuye umukinnyi watukiye mu myitozo Cristiano Ronaldo bimutera gukora cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Ronaldo yageraga muri United muri 2003 yaje ari umukinnyi ufite uducenga twinshi no kwikubira umupira cyane byatumye uyu Ruud van Nistelrooy amutuka ubwo yari amwimye umupira.

Ferdinand wakinanaga n'aba bombi yahishuye uko byagenze kugira ngo aba bombi bashwane icyo gihe.

Ferdinand yavuze ko Van Nistelrooy yarakajwe cyane nuko Ronaldo yananirwaga gukata imipira mu rubuga rw'amahina ngo atsinde ibitego niko kumutuka amubwira ko yajya gukinira muri stade z'uruziga zikinirwamo imikino itandukanye irimo no gukirana [circus].

Yagize ati 'Ntabwo byabaye bitunguranye gusa Ronaldo yagiraga amacenga menshi ndetse ashimisha abafana.

Yakundaga kuvunwa mu myitozo ariko ndibuka umunsi umwe,ntekereza ko byari byiza kuri we ariko byaramurakaje.Ruud [Van Nistelrooy] yariwe mukinnyi ugezweho icyo gihe muri United.Niwe watsindaga ibitego hafi ya byose.

Ronaldo yari afite umupira akora uducenga mu gihe Ruud [Van Nistelrooy] we yirukaga agana mu rubuga rw'amahina.Ronaldo ntiyahereje umupira Ruud [Van Nistelrooy] bituma asara avuza induru ati 'akwiriye kujya muri Circus,ntabwo akwiriye kujya mu kibuga.

Ruud yabivugaga asohoka mu kibuga cy'imyitozo bituma Ronaldo arakara cyane ahita avuga ati 'Kuki ari kumbwira kuriya?.

Ronaldo yari afite imyaka 18 na 19.Abana bamwe bacika intege bagatakaza icyizere.Bamwe bakomeza gukora nk'ibyo bakoraga ariko Ronaldo yumvise ko Ruud ashobora kuba ari mu kuri ahita ahindura ibitekerezo yongera imibare n'ibitego ariyo mpamvu yabaye umukinnyi wa mbere ku isi.'

Mu mwaka wa 2006,Cristiano Ronaldo yaje gukora ubufatanye bukomeye na Wayne Rooney bituma bahesha United Premier League 3 zikurikiranye.na Champions League muri 2008.


Cristiano Ronaldo yatutswe na Van Nistelrooy mu myitozo



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rio-ferdinand-yahishuye-umukinnyi-watukiye-mu-myitozo-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)