RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku nyungu z'ubukode n'ipatante - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo ryasohowe n'iki kigo kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, rivuga ko hashingiwe ku nsanganyamatsiko gifite igira iti 'Dushyigikire ubucuruzi twubake ubukungu buhamye,' RRA yashyizeho ingamba z'igihe gito zo mu rwego rw'ubuyobozi, kugira ngo ishyigikire ubucuruzi mu gihe igihugu gihanganye na COVID-19.

Muri izo ngamba harimo kongerera igihe 'Quitus za 2020' z'abasora bose bari ku rutonde RRA yasohoye, zongerewe igihe cyo gukoreshwa kugeza ku wa 15 Gashyantare 2021.

RRA kandi yavuze ko umunsi wa nyuma wo kwishyura umusoro ku nyungu z'ubukode n'ipatante na wo wongerewe kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021. RRA yasabye abasora barebwa n'iyi misoro kwihutira gukora imenyekanisha hakiri kare, kugira ngo bazabashe kwishyura mbere y'iyo tariki yavuzwe.

Hari kandi guhagarika by'agateganyo ibikorwa byo kugaruza imisoro, ubugenzuzi muri Gasutamo na serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga.

Riti 'Intambamira kuri konti z'abasora ndetse na za cyamunara, byahagaritswe by'igihe gito muri serivisi z'imisoro y'imbere mu gihugu no muri Gasutamo. Muri Gasutamo, ubugenzuzi bwose busaba ko abantu bahura bwarahagaritswe, icyakora ubukorerwa ku ikoranabuhanga bwo burakomeje.'

Rikomeza kandi rivuga ko hashyizweho inyoroshyo muri serivisi za Gasutamo, nko 'Kugira nyambere no kwihutishwa gusohora muri Gasutamo ibikoresho by'ingenzi hagendewe ku ngaruka byateza,' no 'gukomeza imikoranire n'abafatanyabikorwa baba ab'ibigo bya leta n'ibyigenga.'

Muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19, RRA yashyizeho ingamba zitandukanye zo korohereza abasora n'abandi bose bayigana kubona serivisi bifuza muri iki gihe cya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali aho kibasaba kongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'ubundi buryo bwashyizweho.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yongereye-igihe-cyo-kwishyura-umusoro-ku-nyungu-z-ubukode-n-ipatante

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)