Rubavu: Abafite ubutaka hafi y'ikiyaga cya Kivu barinubira guhendwa n'abashoramari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo ugeze muri aka karere usanganirwa n'ibyiza nyaburabanga bitatse ikiyaga cya Kivu, abashoramari benshi usanga barajwe ishinga no kujya kubakayo ibikorwaremezo kuko uyu ari umujyi w'ubukerarugendo.

Nubwo hagaragara ibikorwaremezo byinshi ariko usanga aba bashoramari babihafite baragiye bagurira ubutaka abaturage bafite ubutaka hafi y'ikiyaga cya Kivu badafite ubushobozi bwo kuhashyira ibikorwaremezo.

Gusa bamwe muri aba baturage babuguriwe bavuga ko usanga aba bashoramari babaha amafaranga make.

Umuturage Nyirakanani Filomene yavuze ko mu myaka itatu ishize yagurishije ubutaka bwe yari atuyemo anahingamo bufite ubuso bwenda kungana na hegitari imwe kuri miliyoni eshanu kuko bamubwiraga ko harimo metero za leta.

Yagize ati 'Baraje bapfa kumpunjarika barambwira ngo ni muri metero za leta, bapfa kumpa utwo dufaranga duke ariko kuri ubu bampa nka miliyoni nk'ijana'
Iki kibazo agihuje na bagenzi bavuga ko abashoramari iyo baje kuhubaka bakababwira ko bazabaha akazi bituma babubahera amafaranga make.

Umugabo wo muri uyu murenge avuga ko yagurishije amafaranga make kuko bari bamubwiye ko bazamufasha.Yagize ati 'Batubwiye ko bagiye gukora ibikorwaremezo bazaduha akazi bituma tuhabahera make none twarategereje twarahebye.'

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko batakivaganga mu bugure bw'abaturage ariko ko babagira inama yo gutegereza igishushanyombonera cy'aka karere kuko aricyo kizaba kigena agaciro k'ubutaka.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati 'Icyo gishushanyo nikimara kuboneka nibwo n'abaza kuhagura bazahagura neza, bivuze ngo iki si igihe cyiza cyo kuhagurisha ahubwo bakagombye gutegereza hakazabanza kongererwa agaciro.'

'Ubu nta muntu ubashyiraho igitutu cyo kugurisha bakwiye kwitonda wenda nabo bakazinjira muri iryo shoramari .'

Kuba aba baturage bemera amafaranga make nayo ntagire icyo abamarira usanga akenshi biterwa nuko ababaguriye hari ubwo badahita bakoresha ubwo butaka, uwaguriwe akabagumamo akagira ngo ni ubwe.

Abaturage bafite ubutaka hafi y'ikiyaga cya Kivu bahangayikishijwe n'abashoramari babagurira ku mafaranga make bitwaje ibikorwaremezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-ubutaka-hafi-y-ikiyaga-cya-kivu-barinubira-guhendwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)