Rubavu: Babiri bafashwe bashaka gutanga ruswa banafite inyandiko mpimbano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi baracyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 540 bayahaga umukozi wa MTN ngo abahe imirongo y'itumanaho (Sim Cards) 100 zikoreshwa mu buryo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo buzwi nka Momo Pay. Aba bantu kandi banafatanwe impapuro mpimbano za kimwe mu bigo byakira abashyitsi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw'aba bombi byaturutse ku makuru Polisi yahawe ubwo aba basore bazaniraga ruswa y'ibihumbi 540 by'amanyarwanda umukozi w'iki kigo cy'itumanaho ngo abahe izi sim card ijana.

Yagize ati "Ubusanzwe izi sim card za MoMo Pay zitangirwa ubuntu ariko ukazihabwa uzanye nimero iranga usora(TIN Number), naho bo basabye uyu mukozi ko ashaka abo azibaruraho kuko bo nta nimero iranga usora bari bafite ari nayo mpamvu bashakaga kumuha ruswa ngo abibakorere ubundi nabo bajye kuziha abazikoresha mu buryo bw'uburiganya. Aba basore rero ubwo barimo batanga iyo ruswa uwo bashakaga kuyiha yahise abimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Gisenyi ihita ibafata."

CIP Karekezi avuga ko umwe yabanje kohereza ibyangombwa by'ibihimbano biri mu mazina ya kimwe mu bigo byakira abashyitsi hano mu Rwanda (Centre d'acueille), abyohereza kuri nimero ya Telefoni y'umukozi wa MTN bashakaga guha ruswa, uwo musore ntasobanura aho yakuye ibyo byangombwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba avuga ko kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa MoMo Pay ari ikintu cyashyizwemo imbaraga na Leta kuva aho icyorezo cya COVID-19 kiziye mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko byashoboraga kuba intandaro yo kwanduzanya cyangwa gukwirakwiza COVID-19.

Ati "Iyi ni gahunda yashyizwemo imbaraga na Leta y'uko abacuruzi bazajya bakoresha ubu buryo bwa Momo pay hirindwa guhanahana amafaranga mu ntoki umuntu akaba yakwanduza undi covid-19."

CIP Karekezi akomeza avuga ko aba basore bari basobanukiwe akamaro k'izi sim card kuko bigeze no gukora muri serivisi zo koherereza abantu amafaranga no kuyakira bashakaga kujya bacuruza izi sim card mu buryo bw'uburiganya (magendu) babinyujije ku bantu bacuruza izi serivisi (Agents.)

CIP Karekezi yibukije abacuruzi kujya batunga Momo pay bazi neza aho iyo mirongo yavuye mu rwego rwo kwirinda ibihombo kuko bashobora gutunga izo zicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Yaboneyeho kwibutsa abagifite ingeso yo kumva ko bahabwa serivisi ari uko batanze ruswa bibeshya cyane. Yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa asaba abaturage muri rusange kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y'abakora ibinyuranyije n'amategeko.

Bombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo bakorerwe iperereza n'Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafashwe-bashaka-gutanga-ruswa-banafite-inyandiko-mpimbano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)