Rubavu: Mu rugo rw'umuturage habonetse igisasu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z'umutekano zahise ziza zigakura icyo gisasu muri urwo rugo.

Ati ''Byabaye muri iki gitondo (cyo ku wa Kane) mu rugo rw'umuturage witwa Gasana, abana babonye igisasu gishaje babimenyesha ubuyobozi, natwe turahagera. Twavuganye n'inzego z'umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze''

Yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho bya gisirikare, bagomba kwirinda kubyegera ahubwo bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo bihavanwe bitaragira icyo byangiza.

Amakuru atangwa n'abaturage ni uko aka gace kahoze ari indiri y'abacengezi mu 1998, aho bahungabanyaga umutekano w'Abanyarwanda bari bahatuye.

Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara y'abacengezi, ibyo abaturage bavuga ko bishoboka ko ari yo ntandaro y'ibikoresho bya gisirikare bikunze kuhaboneka.

Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko no ku itariki ya 8 Kamena umwaka ushize, mu masaha ashyira saa cyenda, mu Kagali ka Basa, Umudugudu wa Buranga, Umurenge wa Rugerero na bwo hagaragaye igisasu cyari kimaze igihe mu butaka.

Iki ni cyo gisasu cyagaragaye mu rugo rw'umuturage w'i Rubavu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-mu-rugo-rw-umuturage-habonetse-igisasu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)