Ruhango: Bakuye abana babo mu ishuri kuko batemera ingamba zo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe igihugu cyose gishishikajwe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yugarije igihugu ndetse n’isi yose muri iyi minsi, hari abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bahisemo gukura abana babo mu ishuri, kuko imyemerere yabo itabemerera kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19.

Aba baturage bafite iyi myemerere, bavuga ko bayishingira ku bitabo bitandukanye basoma bibemeza ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19 ari ukunyuranya n’amategeko y’Imana, bityo ngo ari bo ndetse n’abana babo bahisemo kutazakurikiza ayo mabwiriza, ndetse abana babo ngo ntibazasubira ku ishuri kuko basabwa kubahiriza ayo mabwiriza.

Bamwe muri bo baganiriye na TV1, bavuze ko babona uretse abana babo gusa, ngo n’abandi bose nta wari ukwiriye kujya ku ishuri no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uwitwa Nsengiyumva Jean Claude yagize ati “Ntabwo azajya kwiga kuko ibigendanye n’amashuri byamaze gusoza, ntabwo tubishyigikiye kuko dufite ibihamya mu [gitabo kitwa] “Ibyaduka byo mu minsi y’Imperuka”, paji 40 ku gihamya cya 97.”

Turamyemuremyi Mariya, yavuze ko muri ibi bihe byo kubahiriza amabwiriza atakwemerera umwana we gusubira ku ishuri ngo n’iyo yashaka kujyayo yabaga akifasha.

Yagize ati “Igihe tugezemo, amabwiriza ariho, ntabwo mpamanya n’ibyanditswe byera ko umwana wanjye yasubira ku ishuri, kubera agapfukamunwa, n’ibyo gukaraba ntabwo mbyemera, amabwiriza yose ariho araribata amategeko y’Imana.”

Yongeyeho ati “[umwana wanjye] niyumva yemeranwa y’uko agomba kujya kwiga nzamureke agende, ariko nta cyangombwa cy’ishuri nzamuha.”

Uretse kuba aba baturage ubwabo bahamya ko batakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko binyuranyije n’imyemerere yabo bakomora mu bitabo basoma, bavuga ko nta n’undi wagakwiye kuyubahiriza n’umwe, kuko ngo ari ukuramya satani.

Umukecuru witwa Kakuze Chantal yagize ati “Namwe rero kuba mupfutse umunwa, ndagira ngo mbakurire inzira ku murima, mupfutse umunwa ku bwo kuramya satani.”

Uwitwa Niyonizera Eric na we ati “Ahubwo nababwira nti kwirinda Coronavirus ndetse no kwirinda igishushanyo cy’inyamaswa, ni ugukuramo udupfukamunwa, ni ugusenga, ni ukudakaraba, kuko ibyo ntabwo ari byo birinda Coronavirus.”

Ubuyobozi bwegereye abaturage muri uyu murenge wa Bweramana buvuga ko ari ikibazo gihangayikishije kuko hari umubare munini w’abafite iyo myemerere ndetse bikanagera ku bana babo aho bakurwa mu ishuri ngo batazambikwa agapfukamunwa.

Umukozi Ushinzwe Imibereho n’Iterambere ry’Abaturage mu kagari ka Buhanda ko muri uyu murenge wa Bweramana, yavuze ko muri ako kagari ubwaho habarirwa abagera kuri 60 bafite imyemerere, bahisemo kutambara udupfukamunwa kandi banze kuva ku izima.

Ati “Mu kagari ka Buhanda ubwaby byonyine hari kubarurwamo abashyika kuri 60 bafite iyo myemerere nyine. [naho abanyeshuri bakuwe mu ishuri] ntabwo twari twakora icyegeranyo neza, ariko njyewe ubwanjye abo nigereyeho bagera nko kuri 15, hari abigaga mu wa gatanu w’ayisumbuye, hari abigaga mu wa gatatu w’ayisumbuye, hari n’abigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza.”

Meya w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo gisanzwe kizwi cy’abaturage bo mu kagari ka Buhanda ko mu murenge wa Bweramana, basanzwe bagorana mu kubahiriza gahunda za leta zimwe na zimwe, zirimo gutanga mituweli, gukora umuganda n’izindi, ari ko ngo nk’ubuyobozi barabihagurukiye.

Ati “Uyu munsi rero ubwo bazanyemo no gukinisha Covid, icyorezo kirimo cyononera abaturage kikabatera indwara kikanabica, ubu ngubu twabahagurukiye ntabwo dushobora kongera kubemerera, hari ikindi bakora kitaberanye n’ibyo dukeneye.”

Yongeyeho ati “Buriya iyo ukangurira abaturage kunyuranya n’amabwiriza cyangwa se n’amategeko, uba wakoze icyaha. Ubu noneho ntabwo bikiri imyumvire igendanye n’aho basengera, hari icyaha cyabaye.”

Yavuze ko kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwamaze guta muri yombi batatu muri abo baturage, bakurikiranyweho icyaha cyo kugumura abaturage no kunyuranya na gahunda z’igihugu, ngo bazanakomeza kwigisha abandi muri bo.

Habarurema yakomeje avuga ko n’ubwo abo babyeyi batemerera abana babo kujya ku ishuri, ubuyobozi ngo bukoresha kwigisha n’igitsure cya kiyobozi, abana bakajya ku ishuri n’iyo ababyeyi batabishaka, kuko ngo batabemerera ari bo ubwabo cyangwa abana babo, kwivutsa kwitabira gahunda za Leta zibafitiye akamaro.

Itorero ry’Abadivantisiti bavuga ko basengeramo ntiribemera

Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi aba baturage bavuga ko babereye abayoboke, buvuga ko iyo myemerere ntaho ihuriye n’iyigishwa mu itorero ry’Abadivantisiti.

Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisti mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, Umuremye Jolay Paul, yabwiye IGIHE ati “Uretse no muri iki gihe, no mu gihe cy’ubwoko bw’Isirayeli Imana yahaga abantu uburyo babasha kwirinda indwara z’ibyorezo harimo no kugira isuku. Ibyo rero ni imyumvire yabo ku giti cyabo, ntabwo ari imyumvire y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, n’ibyo bitabo bavuga babisoma nabi, ntabwo uko babisobanura ari ko byakagombye kuba bisobanuka.”

Yongeyeho ko ibyo abo bakora ari ku giti cyabo bidakwiye kwitirirwa itorero, ahubwo bo ngo bashishikariza abantu kubahiriza amabwiriza.

Ati “Ni imyumvire y’umuntu ku giti cye, kuko twebwe amabwiriza turayemera kandi turayakurikiza, ndetse n’aho dushobora guhura n’abantu, nta na rimwe twari twahura ngo twe kuhava tutabyigishije.”

Umuremye yavuze ko abona icyaba igisubizo cyiza ari ukwegera abo bantu bafite iyo myumvire, bakabereka ukuri, ndetse n’ibyo bitabo bavuga ko bagenderaho bakabisobanurirwa neza bagahindura imyumvire, kuko ngo n’ubundi bisanzwe bikorwa n’abapasiteri babegereye bamwe bakemera abandi bakanga kuva ku izima, ngo hari n’abashyikirizwa polisi.

Aba baturage bavuga ko ibitabo basoma bitabemerera kwirinda Coronavirus
Bakuye abana mu mashuri kuko ngo ku mashuri hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-bakuye-abana-babo-mu-ishuri-kuko-batemera-ingamba-zo-kwirinda-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)