Ruhango: Batekesha amazi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bafite icyo kibazo ni abo mu Mudugudu wa Gako mu Kagari ka Buhoro, bityo bagasaba ubuyobozi kubegereza amazi meza nk'igisubizo kirambye.

Babwiye TV1 ko icyo kidendezi kirekamo ayo mazi ari icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango.

Umwe ati 'Iyo dukeneye amazi yo kunywa bidusaba gukora urugendo tukajya mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Ntenyo ahazwi nko mu Rukiriza niho dukura amazi meza. Tunywa amazi ashoka mu mugende aba yavuye muri kiriya cyuzi kuko iyo cyuzuye amazi amanuka kandi hapfiramo abantu.'

Abo baturage bakomeza bavuga ko kuba bavoma ayo mazi mabi ari ukubura uko bagira kuko nta handi ho kuvoma bafite hafi yabo.

Ati 'Koperative yacukuye ikirombe kinini yanga kugisiba ku buryo iyo imvura iguye amazi aza akuzuramo agahita amanuka akaba ariyo tuvoma. Ubwo urumva tunywa amazi mabi tugatekesha amazi mabi.'

Icyo bose bahurizaho ni ugusaba ubuyobozi kubegereza amazi meza bakareka kuvoma ayo mu kidendezi kuko yatangiye kubatera indwara.

Ati 'Turasaba Leta kugira ngo idufashe tubone amazi meza. Ingaruka bitugiraho ni uko abana barwara amibe natwe tukarwara inzoka, ugasanga abantu ntabwo bameze neza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko kuri icyo kidendezi bashyizeho icyapa gisaba abantu kwirinda kukijyamo no kuhegera kandi ko umuntu wapfiriyemo by'impanuka ari umwe naho undi akaba yariyahuyemo abishaka.

Yavuze ko kuba abaturage bavoma amazi aturuka muri icyo kidendezi ubuyobozi busanzwe bubizi, ariko icyo batazi neza ni ukuba bayavoma bagiye kuyanywa cyangwa kuyatekesha.

Ati 'Niba bayavoma bajya kuyatekesha cyangwa kuyakoresha indi mirimo ntabwo tubizi, ariko bayavomye bajya kuyakoresha indi mirimo nko kubumba amatafari byaba ari ibisanzwe.'

Habarurema yakomeje avuga ko kuba kariya gace katagira amazi meza ari ikibazo kizwi n'ubuyobozi ariko hari kubakwa umuyoboro w'amazi ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe bazaba begerejwe amazi meza.

Ati 'Turimo turahubaka umuyoboro hafi yaho cyane, aho abaturage bazafatiraho haba mu Kagari ka Tambwe haba mu Kagari ka Buhoro (aho icyo kidendezi kiri); mu gihe gito abaturage barabona amazi nko mu gihe cy'ukwezi uwo muyoboro uraba utangiye gukora.'

Yasabye abaturage kwitwararika muri iki gihe bakirinda kwegera icyo kidendezi nk'uko bashobora kwirinda izindi mpanuka.

Ati 'Twashyizeho itangazo rwose risomeka ryanditse mu Kinyarwanda turabasaba ngo baryiteho, nk'uko umuntu yaca ku mugezi uwo ari wo wose cyangwa ku bindi bikorwa bishobora kumutera impanuka akabyirinda, turabasaba kuhitondera nti bajye bahegera.'

Yavuze ko bateganya gusiba icyo kidendezi ku bufatanye n'abantu basanzwe bakuramo ibikoresho by'ubwubatsi, asaba abaturage guharanira kurinda ubuzima bwabo icyabwangiza cyose, abibutsa ko amazi y'imvura atemba hasi cyangwa andi mazi mabi ashobora gukoreshwa indi mirimo nko kubaka no kuhira ariko atari ayo gutekesha cyangwa kunyobwa.

Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango yerekana ko abaturage bamaze kwegerezwa amazi meza bari kuri 65%.

Hari abaturage bo mu Karere ka Ruhango babangamiwe no kuvoma amazi mabi yo mu kidendezi kimaze gupfiramo abantu babiri
Aya mazi aba yanduye cyane ku buryo ashobora gutera ibibazo abayatekesha bakanayanywa
Iki kidendezi kirekamo amazi ni icyacukuwemo itaka ryakoreshwaga ubwo hubakwaga imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ruhango
Muri iki kidendezi hamaze gupfiramo abantu babiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-babangamiwe-no-gutekesha-amazi-yo-mu-kidendezi-kimaze-gupfiramo-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)