Ruhango: Ya gaz yishe umwana "yaturikijwe n'umugabo washakaga kwihimura kuri nyina wanze ko baryamana" - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo gaz yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose yica umwana we w'imyaka itatu y'amavuko ikomeretse umugabo wari wabasuye.

Kuri ubu amakuru mashya yamaze kumenyekana yemeza ko uwo mugabo na we yamaze gupfa aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, aho yari arimo kuvurirwa.

Inzego z'ubuyobozi ku bufatanye n'izishinzwe iperereza zakurikiranye icyaba cyarateye iyo gaz guturika zisanga uwo mugabo yarabikoze yabigambiriye ashaka guhemukira uwo mugore kuko yanze ko baryamana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze bamenye yemeza ko uwo mugabo yashatse kubatwika akoresheje lisansi yari yazanye mu gikapu.

Ati 'Bivugwa ko uriya mugabo yaje ashaka gutereta uriya mugore, ntibabyumvikanaho ashaka kumwihimuraho, amena lisansi kuri gaz kugira ngo abatwike. Ntabwo twabihamya niba yari afite umugambi wo kubatwika bombi. Gusa ni ibigaragara ko yari yabiteguye. Iyo lisansi yari yayizanye mu gikapu.'

Umugabo wa Uwayisenga Daphrose ntabwo yari ahari kuko yari ku kazi mu Mujyi wa Kigali aho asanzwe akorera.

Muhire avuga ko bategereje ko Uwayisenga Daphrose amera neza akabaha amakuru arambuye y'uko byagenze kuko kuri ubu atariyakira bitewe n'uko yabuze umwana we mu buryo bwo gutwikwa na gaz.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko iperereza rizakomeza hakamenyekana ukuri kose, ariko nta buryozwacyaha buzabaho kuko ukekwaho icyaha yapfuye.

Inkuru wasoma: Ruhango: Gaz yaturikanye umwana w'imyaka itatu, ikomeretsa umugabo bari kumwe

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ya-gaz-yishe-umwana-yaturikijwe-n-umugabo-washakaga-kwihimura-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)