Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite izo mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana umwe mu bafashwe.
CIP Karekezi yagize ati 'Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata umwe tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na mugenzi we bikekwa ko ari nawe uzicura. Uwafashwe mbere avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.'
CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w'umwiganano w'umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).
Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.
Ibyo byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k'Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy'umwaka umwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n'izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.
Yagize ati 'Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kujya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk'ibi ngo bireke kumenyekana.'
Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo yagaragajwe hejuru.