Rusizi: Uruhuri rw'ibibazo ku banyeshuri babuze abarimu n'ibikoresho bihagije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyeshuri ni abo mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri bigaga mu ishuri rya GS Mutongo, bakaza kwimurwa mu rindi shuri rya GS Kirabyo, ahari hamaze kubakwa ibyumba bishya.

N'ubwo bahimuriwe ariko imirimo yo kubaka aya mashuri yari itararangira ku buryo byabaye imbogamizi ikomeye ku banyeshuri kuko usanga hari isuku nke ndetse n'intebe bicaraho zitaragenewe abanyeshuri.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na TV1 bayibwiye ko babangamiwe no kwiga mu kigo kitaruzura kuko nta suku ihagije ihari ndetse hari n'ibikoresho nkenerwa batabasha kubona yewe n'abarimu bakaba bahagera gacye, ku buryo hari amasomo abanyeshuri batiga.

Umwana w'umuhungu uri kwiga muri iri shuri yagize ati 'Dufite ikibazo hano nta barimu tubona, nk'ubu ntabwo twiga isomo ry'ubutabire n'ubugenge kubera ko aha nta barimu tubasha kubona.'

Yongeyeho ati "Intebe twicaraho ziratubangamiye twarwaye umugongo kuko twicara ku ntebe nka ziriya zo mu nsengero bikatubangamira. Aha ntituhabona amazi yo kunywa n'ayo gukoresha isuku, mbega turabangamiwe.'

Usibye ibi bibazo kandi barataka ikibazo cy'inzara kuko aha batabasha gufata amafunguro kandi barimuwe aho bigaga bari barishyuye amafaranga basabwa yo gufata ifunguro.

Ku ruhande rw'ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, avuga ko iki kibazo giteye inkeke kuko bahabazanye hari ibitaranozwa, gusa ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo binozwe.

Yagize ati 'Ikibangamye cyane ni uburyo abanyeshuri bicara mu ishuri n'uburyo bigamo kugira hirindwe icyorezo cya Coronavirus kuko bisaba ko abantu bagira ubwirinzi. Naho ikibazo cy'abarimu ni uko hari abataragera mu myanya ariko barahari.'

Gusa ikibazo cy'abarimu ntikiri muri iri shuri gusa kuko hari amashuri atarabona abarimu bashya n'ubwo bivugwa ko muri rusange iki kibazo kizakemuka vuba.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bimuriwe-muri-gs-kirabyo-baratabaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)