Rutamu Elie Joe yanenze bikomeye abanyamakuru b'imikino baterana amagambo anakomoza ku Amavubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari umunyamakuru w'imikino mu Rwanda Rutamu Elie yanenze abanyamakuru baterana amagambo aho kubaka Siporo, anavuga ko uburyo Amavubi yitwaye neza ku mukino wayo na Togo.

Umunyamakuru Rutamu Elie usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanenze itangazamakuru rya Siporo kubera guterana amagambo aho gufasha Siporo y'u Rwanda gutera imbere.Kuri uyu wa kane, nibwo Rutamu Elie wakoze ku maradiyo atandukanye mu biganiro by'imikino, yagiranye ikiganiro na RadioTv10 maze avuga ko abanyamakuru ba siporo mu Rwanda batakagombye kigera aho baterana amagambo.

Yagize ati 'Njye sinumva uburyo abanyamakuru baterana amagambo. Gusa byose bipfira ku bategura abo banyamakuru. Umunyamakuru wa Siporo yagakwiye kuba ahangayikishwa n'ibyo aza kubwira abanyarwanda aho kujya guhangana.'

Rutamu atangaje ibi, nyuma y'aho haherutse kumvikana abanyamakuru b'imikino bumvikanye basa nk'abahanganye na bagenzi babo bo ku bindi bitangazamakuru, bamwe banenga ibyo bagenzi babo bavuze, abandi nabo bakanenga bagenzi babo ko ibyo bavuze bitari bikwiye.

Yasoje ashimira imyitwarire myiza ikipe y'igihugu Amavubi yagaragaje ku mukino wayiguje na Togo muri CHAN 2020 aho iyi kipe yatsinze ibitego 3-2 bikayihesha itike yo kwerekeza muri 1/4.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/rutamu-elie-joe-yanenze-bikomeye-abanyamakuru-bimikino-baterana-amagambo-anakomoza-ku-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)