Rutsiro: Abashinjwaga amanyanga muri VUP bagizwe abere basubijwe mu kazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakozi bari barahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP. Urukiko rwabagize abere tariki ya 9 Ukuboza 2020.

Byavugwaga ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

Mu gusubizwa mu kazi habayemo impinduka nyinshi zinyuranye n’imyanya bari basanzwe bakoraho bamwe irahinduka, aho hari bamwe mu bari abakozi bo ku rwego rw’akarere bajyanywe ku rwego rw’umurenge, ndetse abandi bo mu mirenge nabo bahinduriwe imirenge bakoreragamo.

Muri aba bakozi abahinduriwe imyanya harimo, Basabose Alexis wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro kuri ubu wagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati.

Mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe imirenge bayoboraga harimo Rutayisire Déogratias wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango wagizwe umwere n’urukiko ku ikubitiro ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 agahita ajyanwa kuyobora umurenge wa Kigeyo.

Ikizihiza Alida wayoboraga umurenge wa Rusebeya kuri ubu yahawe kuyobora Umurenge wa Murunda, aho yasimburanye Ntihinyuka Janvier umukozi wayoboraga umurenge wa Murunda wagiye Rusebeya.

Bisangwabagabo Sylvestre wayoboraga umurenge wa Kivumu, yajyanywe kuyobora umurenge wa Mukura.

Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’Imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’akarere aba bagumye mu myanya yabo.

Abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge aribo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu bagumye mu mirenge yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ayinkamiye Emerance yemeje aya makuru, avuga ko babasubije mu kazi bagendeye ku itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abashinjwaga-amanyanga-muri-vup-bagizwe-abere-basubijwe-mu-kazi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)