Rwamagana: Abantu 29 bafashwe basangira ikigage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 bafatirwa mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Bose uko ari 29 bafatiwe mu kabari kamwe basangira ikigage nyamara bitemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yavuze ko babafashe bari kunywa ikigage abandi banywa izindi nzonga zirimo n’iyitwa ibyuma.

Ati “Abenshi banywaga ikigage n’izindi nzoga zisanzwe, bari barenze ku mabwiriza bajya mu kabari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Hanyurwimfura yakomeje asaba abaturage kumva ko icyorezo gihari bakwiriye kwirinda no kurinda ubuzima bwabo.

Ati “Turabasaba kumva ko indwara ihari kandi yica kuko buri munsi bumva abantu bishwe n’iki cyorezo, nibumve ubutumwa Leta ibaha bareke kwica amabwiriza kuko byabakurira ingorane nyinshi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun we yavuze ko abaturage bafashwe basanzwe barenze ku mabwiriza bari mu kabari kandi bitemewe.

Yavuze ko uretse kuba bari mu kabari bari gusangira ikigage bari banegeranye ku buryo harimo urwaye Coronavirus yakwanduza bagenzi be mu buryo bworoshye.

CIP Twizeyimana yasabye abaturage kumva ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, uzajya abirengaho ngo azajya abihanirwa.

Ati “Turakangurira abantu kumva ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza, bakirinda kunyuranya nayo kuko ubikoze amategeko arahari bazajya bahanwa, nibumve ko gukumira icyorezo bakwiriye kubigira ibyabo.”

Yasabye kandi abaturage gukomeza gutanga amakuru ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, asaba abafite utubari kwitwararika bakirinda gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga muri iki gihe.

Aba baturage bose uko ari 29 bahise bapimwa icyorezo cya Coronavirus mu kugenzura niba nta wanduye urimo, amafaranga yo kwipimisha akaba ari buri umwe wayiyishyuriye, uretse ibi banaciwe amande barigishwa nk’uko bisanzwe bigenda ku baturage bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uko ari 29 bahawe inyigisho zo kwirinda COVID-19
Basanzwe mu kabari kamwe banywa ikigage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Bapimwe COVID-19 kugira ngo harebwe niba nta numwe ubarimo wanduye iki cyorezo



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abantu-29-bafashwe-basangira-ikigage-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)