Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.
Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z’imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.
Ati “Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n’amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.”
Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n’imihoro.
Ati “Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”
Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w’uwo musore mu bitugu.
Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.
Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b’uyu muryango ariko ngo bose nta n’umwe wagize icyo aba.
Ati “ Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n’undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.”
Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y’umuriro.
Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati “Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w’i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.
Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu w'Umurinzi mw'ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe.
Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.
Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.
Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.
— Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaze-be