Tariki ya 20 Ukuboza 2020 mu Karere ka Rwamagana hari hateganyijwe ubukwe bw’umusore w’umuririmbyi mu itorero Church on the rock. Ni ubukwe bwaje gukomwa mu nkokora n’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ba nyirabwo babwigiza inyuma.
Bidatinze tariki ya 13 Mutarama 2021 ku manywa y’ihangu umukobwa wari umugeni yahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa aramubura bituma afata inzira ajya kumureba aho atuye, agezeyo ngo yakinguye ku cyumba asanga umusore ari gusambana n’undi mukobwa.
Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa afata telefone arabafotora ubundi abasiga aho ajya kureba pasiteri wari kuzabasezeranya ahita ahagarikisha ubukwe.
Nyuma y’iminsi myinshi bamwe mu bo umusore yari yaritabaje kugira ngo bamufashe gutegura ubukwe batazi neza aho gahunda igeze abandi bakomeza kwitanga nk’uko bisanzwe, uyu musore yashyize ababwira ukuri ndetse anabasaba imbabazi.
Mu butumwa yabandikiye ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati “ Bavandimwe mwaramutse neza? Ndabashimiye cyane uburyo twatangiranye uru rugendo nubwo rudashoje amahoro ubukwe buteganyijwe bukaba butabaye ku bw’impamvu, gusa mu makosa n’uruhare nabigizemo ndabisabira imbabazi ndetse n’Imana ndayisaba imbabazi hagati muri mwe. Murakoze tugire amateraniro meza abasenga ku cyumweru.”
Yakomeje agira ati “Hanyuma hari abantu bampamagara ngo njye gufata inkunga yabo sinjyeyo, nta kindi nabikoreraga nangaga gufata amafaranga nyuma y’uko mbonye ikibazo cyavutse si ukubasuzugura.”
Pasiteri Umulisa Fred uyobora itorero Church on the rock aba bageni bari gusezeraniramo yari yabwiye IGIHE ko uyu musore atarahagarikwa mu rusengero ariko ngo biri mu nzira kuko yaciye inyuma uwo bendaga kurushinga.
Yavuze ko umukobwa ariwe waje kumureba amubwira ko yafashe uwo musore bendaga kurushinga ari gusambana n’undi mukobwa, uyu mukobwa ngo yavugaga ko afite amafoto abigaragaza nubwo atigeze ayereka uyu mu pasiteri.
Nyuma ngo yahamagaye uyu musore nawe arabimwemerera, agerageza kubunga ariko umukobwa aramutsembera avuga ko ashaka ko ubukwe buhagarara.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-waciye-inyuma-umukunzi-we-bigahagarika-ubukwe-yasabye