S.Africa : Minisitiri muri Perezidansi yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Cyril Ramaphosa wanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter avuga iby'urupfu by'uyu muyobozi wapfuye afite imyaka 62 y'amavuko, yavuze ko Igihugu cye kibabajwe no kubura uyu mugabo wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Yagize ati 'Ibitekerezo cyacu n'amasengesho tubyerekeje ku muryango we ku bw'aka gahinda barimo muri ibi bihe.'

Cyril Ramaphosa kandi yaboneyeho kuvuga imyato uyu nyakwigendera agira ati 'Yari umuyobozi w'intangarugero akaba yarabaye impirimbanyi y'igihe kirekire y'ukwishyira ukizana na Demokarasi.'

Yavuze ko Mthembu yabaniraga neza abo bakoranaga ku buryo kumubura ari igihombo ku gihugu cyose.

Minisitiri Mthembu bamusanzemo COVID-19 ku wa 11 Mutarama 2021 ubwo yatangiraga kugaragaza ibimenyetso byayo.

Mthembu warwanyije ivanguraruhu ryabaye muri kiriya gihugu rizwi ka Apartheid, yabaye umuvugizi w'ishyaka rya RNC ku bwa nyakwigendera Nelson Mandela kuva mu 1995 kugeza mu 1997 yongera gufata izi nshingano muri 2009-2014.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/S-Africa-Minisitiri-muri-Perezidansi-yishwe-na-COVID-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)