Santarafurika: Abaturage barishimira amazi meza abapolisi b'u Rwanda babahaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baravuga ko usibye kubacungira umutekano nk'imwe mu nshingano nyamukuru Umuryango w'Abibumbye waboherejemo, abapolisi b'u Rwanda bongeraho no kubagezaho ibikorwa by'indashyikirwa bijyanye no kubazamurira imibereho myiza, nko kubagezaho amazi meza.

Mu Kuboza 2019 itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro batangiye umushinga wo gukemura ikibazo cy'amazi cyari mu murwa mukuru wa Bangui. Ni umushinga watwaye Amadolari ya Amerika abarirwa mu bihumbi 50. Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy'amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye mu murwa mukuru wa Santarafurika, Bangui.

Uyu mushinga w'amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili. Kuri ubu abaturage bo muri Santarafurika barimo kwishimira aya mazi meza abapolisi b'u Rwanda babagejejeho.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ndashimira Polisi y'u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y'uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza abapolisi b'u Rwanda baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

Undi yagize ati “Ndashimira cyane Polisi y'u Rwanda kuko baje hano mu gihugu cyacu, usibye amahoro batuzaniye hari n'ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y'uko bagera ino aha twari dufite ikibazo cy'amazi adasukuye ariko ubu barayaduhaye asukuye turabashimira."

Assitant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana, umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri iki gihugu, avuga ko iyo bari muri iki gihugu baba ari intumwa cyangwa abambasaderi b'Igihugu cyabohereje kabone n'ubwo baba bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.

ACP Safari yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk'intumwa z'u Rwanda kandi turi abambasaderi b'Igihugu cyacu kabone n'ubwo tugendera ku mabwiriza y'Umuryango w'Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri iki guhugu cya Repubulika ya Santarafurika.”

30% by'abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye ni abagore, abenshi bari mu gihugu cya Sudani y'Epfo.

Abapolisikazi b'u Rwanda bari muri iki gihugu cya Santarafurika barashimangira akamaro k'ihame ry'uburinganire. Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse na Sergeant (SGT) Christine SIFA ni bamwe mu bapolisikazi bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.

C/SGT Uwimana avuga ko aterwa ishema n'uruhare Igihugu cye cy'u Rwanda cyagize mu guteza imbere ihamwe ry'uburinganire.

Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare Igihugu cyacu cy'u Rwanda cyagize mu kuzamura icyizere ku bagore n'abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n'Igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo ngenda nkora.”

SGT Christine Safi ni umuforomokazi, avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza kugira ngo aheshe ishema u Rwanda n'Abanyarwanda.

Abapolisi b'u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika kuva mu mwaka wa 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n'abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara ndetse no kurinda abayobozi.

Abapolisi b'u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu, kurinda abahagarariye Umuryango w'Abibumbye muri iki gihugu ndetse n'abandi bayobozi bakuru muri iki gihugu.

Tariki ya 27 Ukuboza 2020 mu gihugu cya Santarafurika bari mu matora y'umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'abagize Intekao ishinga amategeko, abapolisi b'u Rwanda bakaba bari bashinzwe kurinda ahabera amatora ndetse n'ibikoresho byari bihari.

Utu duce twari tubangamiwe no kutagira amazi meza. Abahatuye bashimira Polisi y
Utu duce twari tubangamiwe no kutagira amazi meza. Abahatuye bashimira Polisi y'u Rwanda yabakemuriye ikibazo

Ni inkuru dukesha Polisi y'u Rwanda




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/santarafurika-abaturage-barishimira-amazi-meza-abapolisi-b-u-rwanda-babahaye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)