Seburengo umwe mu bashinze Kiyovu Sports, akitirirwa kimwe mu bice bya Stade Regional yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Seburengo Abdou umwe mu bashinze ikipe ya Kiyovu Sports akanayikinira, yitabye Imana azize uburwayi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari w'abasiporutifu by'umwihariko ikipe ya Kiyovu Sports ko Seburengo Abdou yitabye Imana.

Kiyovu Sports ikaba yahise isohora itangazo ribika uyu musaza rinihanganisha umuryango we.

Yagize iti"Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw'umwe mu bayishinze, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe Seburengo Abdu apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n'umuryango we n'abakunzi ba ruhago muri rusange."

Seburengo Abdou yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi, ni umwe mu bantu bari bazwi cyane mu ikipe ya Kiyovu Sports bitewe n'ibikorwa bye.

Abazi neza Stade Regional de Kigali, winjiriye mu marembo manini, igice kibanza mu kuboko kw'ibumoso winjira, hakunda kwicara abafana ba Kiyovu Sports bahise kwa Seburengo.

Seburengo umwe mu bashinze Kiyovu Sports yitabye Imana
Iki gice nicyo bita kwa Seburengo yitiriwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seburengo-umwe-mu-bashinze-kiyovu-sports-akitirirwa-kimwe-mu-bice-bya-stade-regional-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)