Ikipe ya PSG yahaye akazi umutoza Mauricio Pochettino kugira ngo ayifashe kwegukana UEFA Champions League ariyo mpamvu ishaka kugura Ramos na Lionel Messi biyongera kuri Kylian Mbappe na Neymar Jr.
Ramos azasoza amasezerano ye mu mpeshyi ariyo mpamvu Real Madrid yifuza kumwongerera amasezerano mashya nubwo yayanze.
Ramos w'imyaka 34 ari mu nkingi zikomeye Real Madrid igenderaho ariyo mpamvu Zidane yifuza kumwongerera amasezerano mashya vuba na bwangu.
Umunyamakuru witwa Josep Pedrerol wa El Larguero yatangaje ko Ramos yagiranye ikiganiro na Florentino Perez mbere y'umukino wa Elche mu rwego rwo kumusaba ko yongera amasezerano gusa uyu myugariro ngo yarabyanze.
Amakuru avuga ko Ramos yabwiye Perez ati 'Ntabwo ndemera ibyo uri kumpa â¦kugeza ubu ndi kwitegura kwakira ubusabe.Umuntu wo muri PSG yabwiye ko bagiye kubaka ikipe ikomeye yanjye na Lionel Messi.'
Real Madrid yahaye Ramos amasezerano y'imyaka 2 kandi yamwemereye kumuhemba akayabo ka miliyoni zirenga 12 z'amayero.
Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko muri Real Madrid bahangayitse kubera ko bategereje igisubizo cya Ramos wababwiye ko atiteguye gusinya aya masezerano vuba.
Hari andi makuru avuga ko Ramos na Real Madrid bari gupfa amafaranga kuko ngo iyi kipe yamubwiye ko agomba kwemera kugabanya amafaranga kugira ngo bamuhe amasezerano y'imyaka 2.
Hari amakuru avuga ko Real Madrid yamaze kugira ubwoba bwo gutakaza kapiteni wayo ariyo mpamvu yatangiye gushaka abarimo Pau Torres na David Alaba kugira ngo bamusimbura.
Ramos arashaka gukinana na Messi muri PSG