Yatangaje ibi nyuma y'uko hari abandi banyarwanda bashyiriyeho intego ikipe y'Igihugu barimo Kakooza Nkuriza Charles alias KNC wemeye ko azaha buri mukinnyi w'Amavubi ndetse n'abo bari kumwe 100 USD mu gihe iyi kipe y'u Rwanda yatsinda Maroc bazakina kuri uyu wa Gatanu.
Shadia Mbabazi alias Shaddyboo na we yahise yinjira mu bashyiriyeho intego ikipe y'Igihugu, atangaza ko aya mafaranga yemewe na KNC we azayakuba inshuro 20 mu gih Amavubi yakwegukana igikombe.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Shaddyboo yagize ati 'Amafaranga Sadate na KNC batanze njye nzayakuba inshuro 20, Amavubi natwara CHAN2020.'
Uyu mugore uzwiho udushya no gushyushya imbuga nkoranyambaga, yakomeje avuga ko mu gihe Amavubi yagera ku mukino wa nyuma na bwo atazabavaniramo aho.
Ati 'Nashyika kuri 'Finale' gusa ntatware igikombe nzakuba inshuro 10.'
Ikipe y'Igihugu Amavubi imaze gukina umukino umwe yahuyemo na Uganda ifite inota rimwe kuko banganyije mu gihe iri tsinda C arimo, riyobowe na Maroc bazakina kuri uyu wa Gatanu yo yamaze gutsinda Togo ku mukino wa mbere wo mu matsinda.
UKWEZI.RW