Ikinyamakuru IMIRASIRE cyaganiriye n'umwe muri abo bayobozi babiri bayoboye manda y'imyaka icumi maze atubwira icya mushoboje kugera kuri ako gahigo kagezweho na babiri gusa muri 27.
Uwo ni Mayor w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois uyobora Nyaruguru guhera 2011.
Muricyo kiganiro yatubwiye ko icyamubashishije kugera kuri uwo muhigo dore ko mu Karere ka Nyaruguru ari ubwambere mu mateka aho umuyozi w'Akarere abashije kurangiza manda y'imyaka 10 nkuko yabisobanuye, yavuze ko ntakindi usibye kwita ku inshingano yari ashinzwe ntabivange n'ibindi bikorwa birimo iby'ubyucurizi, yagize ati" Mubyukuri icyambere na kubwira nuko nitaye ku inshingano zange sinigeze njya mu bikorwa by'ubucuruzi ahubwo nakoze imirimo narinshinzwe".
Mu bindi yagarutseho ni uko igituma umuyobozi abasha kuzuza neza inshingano ze ari uko agomba gukorana ubwitange, Ubunyangamugayo ndetse no kumenya icyerkezo igihugu gishaka, ikindi gikomeye nukumenya ko umuturage agomba guhora ku isonga.
Mayor Habitegeko yanashimiye abaturage bafatanyije mu kwesa uwo muhigo dore ko n'igikombe giheruka ki Imihigo Cya 2019-2020 cyegukanywe n'akarere ka Nyaruguru. Mayor yasobamuye ko intambwe imwe yaterwa n'Akarere ntaho byahurira n'umuyobozi umwe witwa uwa karere.
Muri iyi myaka icumi hari byinshi Mayor Habitegeko yishimira yagezeho harimo, ibikorwa remezo nk'imihanda yubatswe , Amashyanyarazi, Ibyumba by'amashuri Ibitaro bikuru bigiye kuzura, nibindi
Murizimwe muri gahunda zaleta nuko Akarere ka Nyaruguru kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu muri gahunda ya Ejoheza, mugihe mu gutanga ubwisungane aribwo Mituelle de Sante kari ku mwanya wa gatatu mugihugu.
Mayor Habitegeko avuga ko niyo wayobora ubuzima bwawe bwose ntabwo ibibazo byose wabikemura, aha yavugaga ko hari ibyo agiye asize bidakemutse harimo amazu asaga 1663 yagombaga kubakirwa abatishoboye akaba atararangiye kubakwa ndetse hakaba n'abaturage bakiri mu bukene hamwe no kuba muri Kibeho nkahantu nyaburanga mu by'iyoboka Mana hatarubakwa amahotel n'amacumbi bihagije ngo bamukerarugendo nibaza kuhasura bazage babona aho gucumbika.
Ubwo amatora yo gushaka abayobozi bashya azaba atangiye, biteganywa ko hazaherwa ku gushaka abajyanama b'Akarere kuko ari bo batorwamo komite nyobozi, igizwe n'Umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu n'Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Bgabo John.
Source : https://www.imirasire.rw/?Sinavanze-inshingano-z-ubuyobozi-n-ubucuruzi-Mayor-wa-Nyaruguru