Sobanukirwa hypochondria, indwara ituma uhora ushaka kujya kwa muganga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kuba ujya ugira akabazo gato, wenda nko kuribwa umutwe, ugahita utangira gutekereza ko ishobora kuba kanseri cyangwa ikindi kibazo gikomeye. Ikibazo cyose kikubayeho kijyanye n'umubiri ugahita wumva ibintu byacitse ukwiye kwihutira kwa muganga. Ibi nabyo ubwabyo ni indwara.

Ushobora kuba uzi umuntu ukunda kwa muganga cyane, agakomye kose akumva byacitse, yakumva aho ababara gato agatangira gutekereza indwara zikomeye. Iyi burya ni indwara, izwi nka hypochondria disease. Iyi ndwara ishobora kuba ikibazo gikomeye yaba kuyirwaye cyangwa se abahafi bamwegereye.

N'ubwo ari ibisanzwe kuba wahangayika igihe ufite ikibazo mu mubiri, gusa igihe uhangayika bidasanzwe, ku buryo bihungabanya ubuzima bwawe cyangwa se abahafi yawe, biba ari ikibazo gikomeye.

Indwara ya 'Hypochondria' irangwa n'iki?

Iyi ni indwara ibarizwa mu cyiciro cy'indwara zibasira imitekerereze aho usanga uyirwaye yibwira ko afite uburwayi kabone nubwo nta bimenyetso yaba agaragaza cyangwa se agaragaza duke.

Iyi ndwara yo gukunda kwa muganga 'hypochondria' irangwa no guhangayika bidasanzwe n'ubwoba bukomeye bwo kurwara. Akenshi ikunze kuzanwa no guhangayika bidasanzwe (stress), abantu bakunze gufata imiti kenshi, cyangwa se abafite ibindi bibazo mu mitekerereze.

Urwaye hypochondria yakora iki?

Icya mbere ni ukubasha kumenya no kwakira ko ufite iki kibazo. Ibi bizagufasha kuba wabiganira n'abo wizeye (inshuti cyangwa umuryango). Ibi kandi bishobora kugufasha kumva ko ikibazo cyawe kidakomeye; bityo ukazajya ubasha kwihangana no kumva ko ibibazo byose biba bidakomeye nk'uko ubifata.

Ibyo ushobora gufasha ufite ubu burwayi;

Niba ari inshuti cyangwa uwo mu muryango wawe, uziho iki kibazo, ushobora kumufasha mu buryo bukurikira:

1.Gerageza kumushyigikira:Mwereke ko nta gikuba cyacitse, kandi umwereke uburyo uburwayi ari ibisanzwe.Ni ngombwa kumwereka ko muri kumwe, kandi umwumva, ariko ukirinda gushyigikira ibitekerezo bye cyane.

2.Gerageza kumuca ku kugira ubwoba bwinshi, guhora ashakisha ibitagenda nezandetse no gushakisha uburwayi ahatandukanye kuri murandasi (internet)

Ushobora kumurinda guhora ashakisaha aho ajya kwivuza, igihe atangiye kugaragaza utubazo nko kurwara umutwe, ukamushishikariza kunywa amazi, niba ataka umugongo mukaba mwakorana urugendo kugeza ikibazo cyorshye n'ibindi.

Muri macye n'ubwo ubu burwayi bw gukunda guhra kwa muganga bubaho, igihe cyose ubonye ikimenyetso cy'uburwayi, kikamara igihe ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

www.healthline.com, inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-hypochondria-indwara-ituma-uhora-ushaka-kujya-kwa-muganga.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)