Umukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko mu mpamvu zo guhindura inyito y'iryo regeko, ari uko hari abavugaga ko batemera kwitwa idini, kuko ngo biyumva nk'Itorero ry'Imana.
Dr Kaitesi yagize ati "Biyita amazina menshi cyane, hari abiyita itorero, hari abiyita idini, hari abiyita urugo, ariko twe tubita 'Umuryango ushingiye ku myemerere', ukora ibikorwa byo gusenga".
Umushumba mu Itorero ry'aba Anglican mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko hari abantu bemera kwitwa idini kuko bashingiye imyerere yabo ku bindi, ariko ko abemera Yesu Kristu bose bitwa amatorero.
Pasiteri Rutayisire yagize ati "Amatorero ni ariya yubakiye kuri Bibiliya no kuri Kristo, amadini akaba ari ayubakiye ku yindi myizerere, nka Islam ni idini, Budisime ni idini, yewe no kubandwa no guterekera ni idini gakondo".
Rev Dr Rutayisire akomeza avuga ko Itorero nk'uko byumvikana, ari abantu batoranyijwe mu bandi, bafite itsinda ryihariye rifite imyizerere, imyitwarire n'imikorere byihariye.
Kubera iyo mpamvu ngo hari abantu bamwe baba mu Itorero ariko atari abanyetorero kabone n'ubwo baba bubahiriza neza imigenzo y'idini nko gutanga amaturo(menshi cyane), kubatizwa, guhazwa, gusenga, kuririmba(muri korari)...ariko batarahindutse mu mico yabo.
Umushumba Rutayisire akavuga ko mu Itorero hazamo abantu banyweye inzoga bagasinda, abasanzwe basambana, abajura, abambara imyenda imeze nko kwambara ubusa,...ariko ko nta muntu ubirukana n'ubwo baba atari abanyetorero.
Umwe mu bashumba b'Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Alphonse Rusingizwa, avuga ko iyo itorero ridahana ngo ryitandukanye n'abo bantu, naryo ngo riba ritakiri Itorero nyakuri ry'Imana.
Avuga ko Itorero ari abantu batorewe kuzajya kubana n'Imana mu ijuru umunsi Yesu azaba agarutse, akarigereranya n'umukobwa uwo Yesu yakoye, ugomba guhora akeye ku mutima kandi yanga icyaha kimwanduza.
Pasiteri Rusingizwa yagize ati "Itorero ritandukanye n'idini, rirangwa n'imbuto z'Umwuka ziboneka muri Bibiliya Yera, mu gitabo cy'Abagalatiya 5:22-26, izi zirimo kugira urukundo, amahoro, ibyishimo, kugira neza, ingeso nziza, kwirinda,...Itorero ryanga icyaha n'igisa n'icyaha".
Pasiteri Rusingizwa akomeza avuga ko Itorero ritagomba kuba ryubakiye ku bakora ubusambanyi n'ibiteye isoni cyangwa iby'isoni nke, ndetse n'abagaragarwaho gusenga ibishushanyo, kuroga no kwangana, gutongana n'ishyari n'umujinya n'amahane n'ivangura, gusinda ndetse n'ibiganiro bibi.
Yakomeje avuga ko abagize Itorero batagomba kwanduza imibiri yabo haba mu kwisiga amabara ku munwa n'ahandi, kwambara imyenda itabakwiriye neza cyangwa ibintu by'imitako(bijoux) bitandukanye, ahubwo ko umurimbo wabo ngo ugomba kuba uwo mu mutima.
Pasiteri Rusingizwa avuga ko abanyetorero ubu bategereje kuza kwa Yesu Krisito (kuzatungurana), aho abapfuye bazazuka, abazaba bakiriho na bo ngo bazahita bambara imibiri itabora maze bose bakazamurwe mu ijuru.
Avuga ko ubwo abanyetorero bazaba bamaze kuzamuka mu ijuru, isi izatangira kwangirika no kurimburwa n'ibiza cyangwa ibyorezo n'intambara zitandukanye, nyuma yaho ngo hazongera kubaho kuzuka kw'abazaba bataragiye mu ijuru hamwe no gutangira gucirwa imanza, bahite bajyanwa ahantu bazababarizwa ibihe byose.
Mu gihe Bibiliya igaragaza ko Yesu/Yezu yavugaga ko ari we Mana kuko ari umwe n'Imana, ndetse akaba n'inzira igeza abantu ku Mana, Abayisilamu bo bemera kwitwa abanyedini kandi idini bakavuga ko ari yo nzira yabo izabajyana mu ijuru, nk'uko twabisobanuriwe n'uwitwa Shehe Omar Joseph.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-itandukaniro-hagati-y-itorero-n-idini