Sugira yabaye intero n'inyikirizo…Hari uwamusabye kumutera inda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitego yatsinze nyuma yo guherezwa umupira na Twizeyimana Martin Fabrice na we winjiyemo asimbuye ubundi uyu musore ukunze gucungura Amavubi agacenga abasore batatu ba Togo agahita anyeganyeza incundura.

Nyuma y'uko u Rwanda rwinjiye muri 1/4 cy'iri rushanwa riri kubera muri Cameroon, mu bice binyuranye by'i Kigali by'umwihariko i Nyamirambo ntibitaye ko uyu mujyi uri muri guma mu rugo kuko hari abahise birara mu mihanda bakajya kwishimira iyi ntsinzi.

Iyi ntsinzi yagaragaje ko Abanyarwanda bakunda ruhago ahubwo ko babuze ababaha ibyishimo, yakurikiwe n'ibitekerezo binyuranye byagiye bisakara ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi mu batanze ibi biterekezo, bashimaga Sugira Ernest watsinze kiriya gitego cyari gikenewe dore ko ari na we wahesheje Amavubi kujya muri iri rushanwa.

Kimwe mu bitekerezo byatambutse binasekeje, ni icy'uwitwa Noella Izere usanzwe ari n'umuhanzikazi.

Uyu munyarwandakazi watangaga igitekerezo ku byatangajwe na Sugira ko 'akazi gakozwe neza, urakoze mana kuduteza indi ntambwe.' Yamusubije agira ati 'Basi uzantere inda'

Bariya baturage kandi biraye mu mihanda, bagendaga basakuza baririmba ari na ko bagaruka ku izina Sugira.

Mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru ubwo uyu mukino warangiraga, Sugira Ernest yavuze ko kiriya gitego atari icye ahubwo ko ari icy'Abanyarwanda kuko cyatumye u Rwanda rutera intambwe.

Uyu musore wanyuze mu makipe akomeye mu karere, yavuze ko iteko iyo ariho akinira ikipe y'Igihugu aba yiteguye ko yatsinda igitego kuko aba yumva ari gukora nk'u Rwanda aho kuba ari umukinnyi runaka.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Sugira-yabaye-intero-n-inyikirizo-Hari-uwamusabye-kumutera-inda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)