Saa sita z'ijoro ry'uyu wa kane ni bwo umuhanzikazi Teta Diana usanzwe ubarizwa muri Suede yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Agashinge' afite iminota 03 n'amasegonda. Ni indirimbo yari amaze igihe ararikira abakunzi be.
Yakozweho na ba Producer bakomeye barimo Didier Touch ubarizwa mu Bubiligi na Peter De Wagter. Teta yifashishije abarimo Benimana Viateur, Ibyivugo Sebulili na Ndayambaje mu majwi amuherekeza 'Backup vocals' banacuranga 'ikondera' ryumvikanamo.
Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe mu bice birimo ku musozi wa Jali, ku Mulindi wa Byumba no mu karere ka Kamonyi. Agaragaza imisozi myiza itatse u Rwanda, inyambo zibereye u Rwanda n'ibindi bigaragaza umuco udacika w'u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko amaze igihe ari mu Rwanda aho yaje gusoreza umwaka wa 2020 no kwinjira mu mwaka wa 2021.
Avuga ko yabonye n'umwanya wo gufata amashusho y'indirimbo ye 'Agashinge'. Ni indirimbo avuga ko yitondeye ikorwa ry'amashusho yayo 'kuko yashakaga kugaragaza imiterer y'u Rwanda n'ukuntu ari urw'imisozi 1000'
Ati 'Amashusho y'iyi ndirimbo arihariye mu buryo bwose. 'Agashinge' ni indirimbo nanditse mu Kinyarwanda, nareka abantu bagafata umwanya wo gutega amatwi bakumva.'
Uyu muhanzikazi yavuze ko atangiye neza umwaka wa 2021, kuko ashyize hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka.
Avuga ko umwaka wa 2020 utamuhiriye nk'abandi bose kuko hari byinshi yifuzaga gukora atakoze. Ariko kandi ngo mu 2021 azakora uko ashoboye ibyo atakoze mu 2020 abikore mu 2021.
Abantu batandukanye bamaze kureba amashusho y'iyi ndirimbo barimo Irene KimCrazy, Shema Honore, Nturo Belyse, babwiye Teta Diana ko yakoze neza bamwifuriza gukomeza muri uwo murongo, babonera n'umwanya wo kumwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.
Muri iyi ndirimbo 'Agashinge' hari aho Teta Diana aririmba agira ati 'Nicaye ku ijuru rya Kamonyi. Ndatera nkikiriza nk'utugira undi. Hoya! Sindirimba ndahamagara. Ka kanyamanza ka muzimuzi. Kana ka mama baragushutse cya Gifaransa si ubumenyi. Hakurya y'inyanja hahishe agakoni karagiye inka za So na Sogokuru.'
Teta Diana yashimye kandi inzu ya Moshions yamufashije kurimba nk'uko yabishakaga mu mashusho y'iyi ndirimbo ye 'Agashinge'
Uyu muhanzikazi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2020, aho yaririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Byari nyuma y'imyaka itatu abarizwa i Burayi.
Teta aherutse gutanga 50% by'amafaranga azava muri Album ye mu isanduku ya Aegis Trust. Album ye yise 'Iwanyu' icuruziwa ku mbuga nka Amazona n'ahandi iriho indirimbo nyinshi nka 'Juru ryanjye', 'See me', 'Uwanjye', 'Burning', 'Birangwa', 'Ndaje', 'Hello', 'Turn Aound', 'Call Me', 'None N'Ejo', 'Sindagira (Cover)'.
Aegis Trust ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira kurwanya Jenoside n'irindi hohotera rikorerwa ikiremwamuntu.
Teta Diana yagaragaje inyambo mu mashusho y'indirimbo ye nshya
Teta Diana yavuze ko yakoze indirimbo 'Agashinge' mu rwego rwo kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda
Amashusho y'indirimbo 'Agashinge' yafatiwe Kamonyi, ku musozi wa Jali n'ahandi
Teta Diana yasohoye indirimbo 'Agashinge' nk'impano yageneye abakunzi be mu 2021
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AGASHINGE' YA TETA DIANA