The Ben akoresheje imitoma ihambaye yifurije umukunzi we, Pamella, isabukuru nziza y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben yifurije umukunzi we ariwe Miss Pamella Uwicyeza isabukuru nziza y'amavuko. Ibi The Ben yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Miss Pamella akayiherekesha amagambo yiganjemo imitoma ashimangira urukundo akunda Miss Pamella anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Nyuma yuko The Ben ashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Miss Pamella, yayiherekesheje amagambo agira ati: "If Simply amazing was a person ❤️It would be youuu! A missing puzzle piece that I've finally found. Happiest birthday Jelly ".

Si aya magambo gusa, The Ben abinyujije kuri story ya instagram ye yasangije abafana be amwe mu mafoto ashimangira ibihe byiza yagiye agirana na Pamella, umukunzi we ndetse anerekana ko urukundo rwabo rukomeje gushinga imizi.

The Ben yifurije isabukuru nziza Pamella mu gihe mu minsi ishize The Ben yashyize hanze amashusho ye na Miss Pamella bari kumwe aho bari basohokanye ku mazi kurya ubuzima.

 

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/the-ben-yifurije-miss-pamella-isabukuru-nziza-yamavuko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)