The Ben yakuruye umwuka mubi hagati y'abahanzikazi 2 bo muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakimbirane hagati ya Fille na Rema araturuka ku ndirimbo The Ben yafatanyije na Rema yitwa ' This is love' kuri ubu ikunzwe. Fille avuga ko uyu mushinga Rema yawumwibye.

Amakuru ivuga ko The Ben yari yabanje gukorana iyi ndirimbo na Fille mu buryo bw'amajwi, ariko nyuma abivamo, ayikorana na Rema Namakula nkuko Ugblizz yabitangaje.

Ni nyuma y'amakuru yageze kuri The Ben ko gukorana iyi ndirimbo na Rema Namakula byari gutuma ica ibintu muri Uganda no mu karere.

Kuri ubu nk'uko aya makuru abivuga, Fille Mutoni n'umugabo we, MC Kats baravumira ku gahera Rema ku bwo kubatwara uwo mushinga w'indirimbo.

Iki kinyamakuru ariko nticyavuganye na The Ben ngo agire icyo agitangariza ku bivugwa.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yakuruye-umwuka-mubi-hagati-y-abahanzikazi-2-bo-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)