The Ben yateye umutoma urenze Pamella bivugwa ko bari mu rukundo ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu,nibwo Uwicyeza Pamella yizihizaga isabukuru y'amavuko bituma The Ben ananirwa kwiyumanganya,amutera imitoma agaragaza ko yamwihebeye.

Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yamwise igitangaza, avuga ko yabonye icyo yari yarabuze mu buzima.

Ati 'Iyaba 'igitangaza ' cyari umuntu cyari kuba wowe. Nyuma na nyuma nabonye igice nari narabuze. Isabukuru nziza Jelly[akazina yamwise].'

Ku wa 9 Mutarama ubwo The Ben yizihizaga isabukuru, Uwicyeza Pamella yanditse kuri Instagram na we amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y'uyu muhanzi yitwa 'Roho yanjye' maze ayikurikizaho amagambo y'urukundo.

Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati "Mine", bisobanuye "Uwanjye."

Mu minsi ishize,Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben,yananiwe kwihishira ko ari mu rukundo na Uwicyeza Pamella,ashyira hanze video bari kurya ubuzima muri Tanzania.

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/the-ben-yateye-umutoma-urenze-pamella-bivugwa-ko-bari-mu-rukundo-ku-isabukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)