Theo Walcott yavuze umukinnyi bakinannye abona yararushaga ubuhanga Thierry Henry #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Theo Walcott yatangaje ko Robin van Persie yari umuhanga mu gutsinda ibitego kurusha n'umunyabigwi wa Arsenal, Thierry Henry.

Theo Walcott watijwe muri Southampton na Everton,yatangaje ko mu bakinnyi bose bakinannye umuhanga kurusha abandi ari Robin Van Persie.

Walcott yabwiye Talksport ati 'Ikipe nziza nakinnyemo n'iyo Cesc Fabregas na Robin van Persie barimo nanjye ndi ku rundi ruhande.

Ndibuka umwaka w'imikino nafashije Van Persie gutsinda ibitego 14 muri 30 yatsinze.

Kuri njye,ikipe barimo ari bombi nanjye ndimo yari imwe mu nziza mu Bwongereza.Umukinnyi mwiza kurusha abandi mubo twakinannye ni Van Persie.

Kuri njye,yari umuhanga cyane mu gutsinda ibitego kurusha abandi bose nabonye.Yari mwiza kurusha Thierry Henry.Yatumaga ibintu byoroha.

Iyo wamuhaga umupira yahitaga atsinda igitego.Byari inzozi gukinana nawe,Sintekereza ko hari undi mukinnyi mwiza nkawe uzongera kubaho.

RVP yababaje abakunzi ba Arsenal ubwo yateraga umugongo iyi kipe yerekeza muri Manchester United muri 2012.

Henry niwe ufite agahigo ko gutsindira Arsenal ibitego byinshi bigera kuri 226 mu myaka yose yayikiniye.Van Persie we ari ku mwanya wa 8 kuko yayitsindiye ibitego 132.

Walcott yavuze ko umwaka Leicester City yatwayemo igikombe kandi barayitsinze mu mikino yombi ariwo wamubabaje kuko ariwo bagombaga kugira igikombe cya shampiyona batwara.


Walcott yavuze ko Van Persie ariwe mukinnyi mwiza mubo bakinannye



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/theo-walcott-yavuze-umukinnyi-bakinannye-abona-yararushaga-ubuhanga-thierry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)