Trump yavuye muri White House ati 'Nzagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntibimenyerewe ko Perezida watowe muri kiriya gihugu kivuga ko ari umwarimu wa Demokarasi, arahira uwo asimbuye adahari.

Perezida Donald Trump watsinzw amatora ariko we kugeza ubu uvuga ko yibwe, yari aherutse gutangaza ko atazitabira umuhango w'irahira rya Biden wamutsinze.

Bamwe babishidikanyagaho kuko bidasanzwe muri kiriya gihugu ariko na none abazi imyitwarire ye bakemeza ko azabikora.

Ni nako byagenze koko, kuko ku gicamunsi (mu Rwanda) cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Mutarama 2021, Perezida Donald Trump yuriye indege (Airforce1) itwara abakuru b'ibihugu muri kiriya gihugu.

Mu ijambo rito yavuze asohoka muri White House, yifurije amahirwe masa ubuyobozi bumusimbuye, agira ati 'Nzagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

Iyi ndege yabanje kumugeza ku kibuga cy'izi ndege ubundi ahita afata indege ye imwerekeza iwe muri Leta ya Frolida.

Trump abaye Perezida wa kane utitabiriye ibirori by'irahira by'umusimbuye nyuma ya John Adams wabaye Perezida wa kabiri wa kiriya gihugu, John Quincy Adams wabaye Perezida wa gatandatu na Andrew Johnson wabaye uwa 17 wanavuyeho yegujwe.

Aba baperezida bose uko ari bane bayoboye manda imwe muri kiriya gihugu.

Photos © AFP

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Trump-yavuye-muri-White-House-ati-Nzagaruka-mu-buryo-bumwe-cyangwa-ubundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)