Tujyane n'Umujyanama w'Ubuzima gusura umuntu urwariye Covid-19 mu rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Amakuru ahabwa n
Amakuru ahabwa n'umuturage yasuye arebana n'ibimenyetso bya Covid-19 ayandika mu ikayi yabugenewe kugira ngo bimworohere gukora raporo

Muri bo harimo ushinzwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, abajyanama b'ubuzima babiri (umugabo n'umugore) bashinzwe kwita ku buzima bw'umwana uri mu kigero kiri hagati y'iminsi 20 kugeza ku myaka itanu, n'umujyanama w'ubuzima ushinzwe indwara zidakira. Abo bose bakaba bakorera inshingano zabo mu midugudu.

Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije ibihugu byo hirya no hino ku isi n'u Rwanda rurimo, byabaye ngombwa ko abajyanama b'ubuzima bashyirwa mu byiciro by'inzego zishobora kwitabazwa muri gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta, zijyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry'icyo cyorezo.

Uretse inshingano bongerewe zirebana n'ubukangurambaga mu gukumira icyo cyorezo, ubu mu midugudu yose abajyanama b'ubuzima bagenzura umunsi ku wundi uko ubuzima bw'abarwariye Covid-19 mu ngo zabo buhagaze, hakiyongeraho no gushakisha abantu bakekwaho ibimenyetso biganisha kuri iyo ndwara.

Mukandayisenga Ange wo mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, amaze imyaka 11 ari umujyanama w'ubuzima ushinzwe gukurikirana ubuzima bw'umubyeyi utwite.

Muri iki gihe cyo guhangana n'icyorezo cya Covid-19 byabaye ngombwa ko izo nshingano asanganywe ziyongeraho no kugenzura ubuzima bwa bamwe mu barwariye iyo ndwara mu mudugudu akoreramo nyuma yo kubihugurirwa.

Nibura ku munsi uyu mujyanama w'ubuzima asura buri murwayi inshuro imwe mu rugo rumwe mu zibarizwa mu Mudugudu wa Giramahoro akoreramo.

Uko bigenda iyo umujyanama w'ubuzima ageze mu rugo rw'umurwayi

Umunsi umwe hari saa yine za mugitondo, Mukandayisenga ahabwa ikaze mu rugo rw'umwe mu barwaye Covid-19. Mbere y'uko agira ikindi kintu akora abanje gukaraba intoki n'umuti yitwaje wabugenewe (Hand sanitizer). Yambaye masike yagenewe gukingira igice cyose cyo mu maso, agapfukamunwa, umwambaro w'ibara ry'ubururu ukingira igice cyose cy'igihimba n'uturindantoki, kandi anitwaje akuma akoresha apima umuriro, ikaramu n'ikayi.

Umujyanama w
Umujyanama w'ubuzima afata umwanya akabwira abo yasuye ububi bwa Covid-19 n'uko yirindwa

Hagati ye n'abo asanze muri urwo rugo cyane cyane umurwayi wa Covid-19 harimo intera nibura ya metero ebyiri. Igishishikaje uyu mujyanama w'ubuzima ni ukugenzura uko umurwayi amerewe binyuze mu kiganiro kitari kirekire bombi bagirana. Akeneye ko uwo murwayi amubwira niba hari impinduka nshya yumva mu mubiri we zigaragaza ishusho y'uko uburwayi bugabanuka cyangwa bwiyongera; ibyo yose babivugana yandika muri ya kayi yagenewe kubikwamo amakuru abwirwa n'umurwayi, kuko aba agomba kuyakorera raporo ashyikiriza izindi nzego zimukuriye kuva ku Kagari, ikigo nderabuzima n'ibitaro.

Iyo asanze umurwayi agaragaza ibimenyetso byiyongera aba ashobora kugezwa kwa muganga, yasanga atabifite agakomeza kumukurikirana mu gihe cy'iminsi 14. Icyakora ku bw'amahirwe y'aba bombi (umurwayi n'umujyanama w'ubuzima), nta bimenyetso bigaragaza ubukana bw'icyorezo uyu mujyanama amusanganye.

Ubu buryo bwo kugenzura uko ubuzima buhagaze bw'abarwariye Covid-19 mu ngo zabo bikozwe n'Abajyanama b'Ubuzima, Leta yabushyizeho nk'imwe mu ntwaro zakoreshwa mu kumenyekanisha umubare w'abandura iki cyorezo bihereye mu midugudu, bigatuma hafatwa ingamba zo kuyikumira no kwita ku bo yagaragayeho hakiri kare.

Mukandayisenga Ange agira ati: “Twarabihuguriwe mu buryo buhagije, duhabwa n'ibikoresho nkenerwa bidufasha muri iki gikorwa, ku buryo bitworohera kumenya uko tugenzura ubuzima bw'urwariye Covid-19 iwe mu rugo. Ibyo bifasha inzego z'ubuvuzi kubitaho no kuramira ubuzima bwabo butarajya mu kaga”.

Abajyanama bakora mu bwitange badategereje imishahara

Izo nshingano bahawe bazikora ari abakorerabushake batagenewe imishahara. Umuntu ashobora kwibaza uko babyifatamo mu gihe batanga amakuru ku buzima bw'umurwayi ku nzego bireba, uko bigenda ngo amugereho n'ibindi.

Buri rugo rwo mu Mudugudu umujyanama akoreramo arugeramo areba niba nta bafite ibimenyetso ngo bagezwe ku Kigo nderabuzima
Buri rugo rwo mu Mudugudu umujyanama akoreramo arugeramo areba niba nta bafite ibimenyetso ngo bagezwe ku Kigo nderabuzima

Umujyanama w'ubuzima ku mudugudu akoreramo, telefone ngendanwa ni igikoresho cy'ingenzi mu kazi ke kuko ayikoresha ahamagara umurwayi amubaza uko amerewe, cyangwa bahana gahunda n'isaha agerera mu rugo rwe kuko aba yirinda kumutungura.

Iyo telefone kandi Umujyanama w'ubuzima ayikoresha ahamagarana na bagenzi be mu mudugudu cyangwa abamukuriye mu kubamenyesha amakuru yabonye. Uretse kuba hagati y'abo batumanaho mu buryo butabagoye kuko bahamagarana ku buntu, umujyanama w'ubuzima ukeneye guhamagara undi muntu nk'umurwayi bimusaba ko aba afite amafaranga muri telefone ye.

Na none kandi mu mudugudu aba akoreramo, kugera muri buri rugo agenzura ubuzima bw'umurwayi wa Covid-19, kujya muri buri rugo mu zibarizwa mu mudugudu ashakisha niba nta muntu ugaragaza ibimenyetso bikekwa ko ari ibya Covid-19, byiyongera kuri za nshingano aba asanganywe. Bisaba umujyanama imbaraga zitoroshye kuko urugendo akora ngo yuzuze inshingano ze arukora n'amaguru.

Nubwo bimeze bityo ariko abajyanama b'ubuzima ngo ntibashobora kudohoka ku nshingano n'icyizere bagiriwe.

Uwitwa Uzamukunda Fortuné, umujyanama w'ubuzima mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yagize ati “Ni inshingano twiyemeje gukora mu bwitange kugira ngo nibura natwe dutange umusanzu wacu mu kubaka igihugu binyuze mu kunganira inzego z'ubuvuzi kuramira ubuzima bw'abantu. Buri wese mu baturage b'igihugu cyacu afite uruhembe ari kurasaniraho, natwe uru nirwo duherereyeho kandi twizeye neza ko n'ubwo uru rugamba turiho rukomeye ariko tuzarutsinda”.

Abaganga ntibarwanya Covid-19 bonyine nta ruhare rw'abajyanama b'ubuzima

Inzego z'Ubuvuzi zihamya ko uruhare rw'abajyanama b'abuzima rutanga umusanzu ukomeye w'uko abagaragaweho ubwandu bw'icyo cyorezo bamenyekana hakiri kare bataragikwirakwiza henshi.

Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri agira ati: “Bafatiye abantu runini kuko nk'ubu nguhaye urugero, mu Karere ka Musanze ubu habarirwa Abarwayi 95 ba Covid-19 bari gukurikiranwa mu ngo zabo mu midugudu. Muri bo harimo n'abagiye bamenyekana bigizwemo uruhare n'abajyanama b'ubuzima babaga babasanze mu ngo zabo badafite gahunda yo kujya kwivuza kuko ibimenyetso babaga bafite bitari byakageze ku rwego rukomeye”.

Ati “No kuba aba bajyanama b'ubuzima batwunganira kugera kuri buri rugo mu mudugudu, bagenzura niba nta muntu ugaragaza ibimenyetso by'iki cyorezo, bidufasha kumenya umurwayi hakiri kare. Ahita ajya muri gahunda yo gukurikiranwa hakiri kare bikorewe iwe mu rugo cyangwa ku bitaro. Ubwo rero ni bumwe mu buryo butuma tugira icyizere ko dufatanyije mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, byatuma idatwara ubuzima bwa benshi”.

Muri buri Karere hashyizweho amatsinda akorera ku rwego rwa buri Murenge akurikirana ubuzima bw'abantu bakekwaho ubwandu bwa Covid-19, ndetse n'ubukangurambaga busanzwe bwo kwibutsa abantu amabwiriza yo kwirinda.

Ni itsinda riba rigizwe n'Umuyobozi w'Ikigo nderabuzima, umukozi w'ikigo nderabuzima ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima, Umuyobozi w'Umudugudu ugiye gushyirwamo umurwayi, umutwarasibo w'aho uwo murwayi aherereye n'umujyanama w'ubuzima, Izo nzego ni nazo zifatanya kugira ngo zinarebe koko ko uwo murwayi agomba kuzubahiriza ibijyanye n'amabwiriza aba yahawe.

Dr Muhire Philibert avuga ko uruhare rw
Dr Muhire Philibert avuga ko uruhare rw'abajyanama b'ubuzima rwunganira abaganga kuzuza inshingano zabo

Mu Rwanda Abajyanama b'ubuzima basaga ibihumbi 60, mu mikorere yabo ya buri munsi ijyane no gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19, ngo baracyafite ikibazo cy'abagikerensa amabwiriza yo kucyirinda. Hari nko kutambara agapfukamunwa, kudahana intera ndetse n'abacyakira abantu benshi mu ngo zabo kuko bazihinduye utubari dukorera mu bwihisho.

Hari kandi n'aho usanga nk'umurwayi wa Covid-19 yarashyizwe muri gahunda yo gukurikiranirwa iwe mu rugo, hakaba ubwo arenga ku mabwiriza yo kuhaguma. Abajyanama b'ubuzima bibutsa abantu ko hari amabwiriza avuga ko ufashwe abanza gukomeza kuvurwa yamara gukira agakurikiranwa mu butabera, kuko aba yararenze ku mabwiriza yashyiriweho kurengera inyungu za benshi.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/tujyane-n-umujyanama-w-ubuzima-gusura-umuntu-urwariye-covid-19-mu-rugo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)