Turi mwisi y'abantu bahimba ibinyoma" Umuvugizi wa ADEPR" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri bimwe byitezwe muri ayo mavugurura nuko umubare w'Indembo (ururembo ni nk'Intara) zavuye kuri enye (4)n'umugi wa Kigali zikaba icyenda (9)
Nanone ni uko icyahoze ari uturere tw'itorero natwo twa kuweho burundu hanyuma hakabaho no guhuza amaparuwasi nayo akava kuri maganane arenga agasigara ari 182 murwego rwo kuyongerera ubushobozi.

Muri uko gutegereza izompinduka n'amatsiko menshi yo kumenya abazaba abashumba b'indembo bashya, kuruyu wa 13.1.2021 hasohotse liste yariho abashumba muri ubu buryo bukurikira nkuko mu bibona hano

1. Ururembo rwa Huye Pst Rutegamihigo Come, wahoze ari umuvugizi wungirije ku gihe biro yari iyobowe na Usabwimana Samuel, bakuweho batarangije manda kubera imiyoberere mibi yaranze biro yari iyoboye icyo gihe.

2.Ururembo rwa Gihundwe Pst Nsengiyumva Laurient wayoboye ururembo kungoma ya Usabwimana Samuel, ubu akaba yarayoboraga akarere ka Rwamagana kakuweho.

3.Ururembo rwa Muhoza Pst Nsabayesu Aimable, asanzwe yigisha musique bikavugwa ko ari musanzire w'Umuvugizi wa ADEPR.

4.Ururembo rwa Kigali Pst Mutaganzwa Viator, wabaye umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu gihe cya Biro yari iyobowe na Sibomana Jean, akaza guhagarikwa bitewe n'amakosa yakoze, nyuma ahabwa kuyobora Itorero ry'Akarere ubu ryakuweho.

5.Ururembo rwa Nyagatare Pst Hakizamungu Josephe, yabaye umushumba w'ururembo wungirije, kugeza ubwo urwego rw'ururembo rwakurwagaho.

6.Ururembo rwa Gicumbi Pst Ruzibiza Viator, yahoze ari umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu gihe cya biro ya Karuranga Ephrem akurwamo n'amatora, kugeza ubu yari umushumba w'ururembo wungirije, uwo mwanya nurwego byakuweho.

7.Ururembo rwa Rubavu Pst Masumbuko Josue, yabaye umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, ubu yari umushumba w'Itorero ry'Akarere, ariko uru rwego rwakuweho.

8.Ururembo rwa Ngoma Pst Sebugorore Henri , asanzwe ari umushumba wa paruwasi ya Nyarugenge, arinawe wakoranye ihererekanyabubasha nuwari umushumba w'iryo torero.

9.Ururembo rwa Nyabisindu Pst Karayenga Jean Jacques, yahoze ari umushumba w'ururembo wungirije urwo rwego rutarakurwaho.

Nubwo iyo liste yasohotse ntarwego narumwe rwohejuru mu itorero rwaba rwaremeje iyo liste cyangwa ngo rubihakane

Ikinyamakuru imirasire.rw cyashatse kumenya ukuri kwiyo liste dore ko yari yatangiye kwibazwaho byinshi nabamwe mu bayoboke ba ADEPR

Umuvugizi wa ADEPR Pasteur Ndayizeye Isaie yahakanye yivuye inyuma ko iriya liste batazi aho yakorewe ndetse n'uwayikoze, yagize ati" mubyukuri natwe twayibonye gutyo turi mu isi y'aho abantu bahimba ibinyoma ibyo bikaba byarabaye murwego rwo kugirango barangaze abantu, abakristo bagomba kwirinda ibihuha kuko igihe ni kigera cyo kuyishyiraho tuzayibatangariza."

Twababwira ko hari andi makuru twamenye yuko kuwa kane 14/01/2021 hateranye inama kuri Dove Hotel yari iyobowe n'imuvugizi wa ADEPR Pasteur Ndayizeye Isaie, iyo nama yakozwe muburyo bwa video confrence mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Iyo nama yabanje guhuza abari abacungamutungo b'indembo n'uturere hakurikiraho abahoze ari abashumba b'indembo n'uturere, kukibazo cyabahoze ari abacunga mutungo babwiwe ko bagomba kwitegura ko mu kwezi kwa kabiri hazabaho gusesa amasezereno hanyuma hakarebwa icyo amategeko y'umurimo mu Rwanda ateganya, ikindi ni uko muri ayo mavugurura harimo abazahabwa kuba abacunga mutungo b'indembo ariko bikazaba hari ibigendeweho.
gusa babwiwe ko ukwezi kwa mbere ba zakubahembera.

Kubijyanye n'abahoze ari abashumba b'indembo n'abuturere babwiwe ko bagomba kwitegura ko bazoherezwa gu korera mu maparuwasi basanzwe batuyemo.

Ikibazo cyibazwa na bamwe mu bashumba batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru ni ukuntu uzasanga muri Paruwase habaye hari uwahoze ayobora Ururembo ndetse n'uwahoze ayobora Akarere uko bizagenda, ikindi bibaza ese abari basanzwe bayobora iyo paruwase basanze aho bo bazajyehe?

Byose nugutegereza kugeza igihe ibyavuye mu mavugurura bizashyirwa ahagaragara nkuko twa bitangarijwe n'imuvugizi w'itorero Pasteur Ndayizeye isaie

Bagabo John.



Source : https://www.imirasire.rw/?Turi-mwisi-y-abantu-bahimba-ibinyoma-Umuvugizi-wa-ADEPR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)